Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kicukiro: Abakorera mu isoko rya Kabeza babimburiye abandi gukingirwa covid_19

Ubwo hatanginzwaga gahunda yo gukingira, hibanzwe ku Banyarwanda bafite ibyago byo kwandura covid_19 kurusha abandi hagendewe ku kazi bakora. Hatahiwe abacururiza mu masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, aho ku ikubitiro hakingiwe abakorera mu isoko rya Kabeza riherereye mu Murenge wa Kanombe.

Bamwe mu bakorera muri iri soko rya Kabeza bamaze gukingirwa, bishimiye ko nabo bagezweho n’iyi gahunda bumva ko ari iy’agaciro kuri bo.

Kamari Alphonse, acururiza ibyo kurya muri iri soko rya Kabeza. Ni umwe mu bishimiye iki gikorwa cyo kubakingira.

Agira ati: “Tucyumva ngo urukingo rwaje twarishimye ariko tugira impungenge ko rushobora kutatugeraho, gusa ubu nishimiye ko nakingiwe nanjye nkaba mfite ikizere ko ntakirwaye covid_19.”

Uwera Claudine we yagize ati “Najyaga ngira ubwoba ko nzandura, nkanduza n’umuryango wanjye! Hari ubwo umukiriya yazaga kugura nk’ikintu kitarengeje amafaranga ijana nkamusaba kwishyura akoresheje ‘MOMO’ akabyanga, nkapfa kuyakira mu ntoki ariko ari kwa kwanga kuyasubiza inyuma. Mu by’ukuri nahoraga mfite ubwoba, ariko ubu turakomeza gukora twubahiriza ingamba zo kwirinda covid_19 kandi ntuje kuko nakingiwe.”

Ubu gukingira mu masoko byakomereje mu isoko rya Kimironko, naryo riherereye mu Karere ka Gasabo.

Abanyarwanda bamaze gukingirwa bararenga gato 230 000, kugeza kuri uyu wa 11 Werurwe, 2021, kikaba ari igikorwa gikomeje.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities