Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kigali: Bigaragambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika Bamagana Ekenge

Baje kwamagana urwango bakorerwa.

Impunzi z’abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo uba mu Rwanda zihagarariye izindi zakoze imyigaragambyo mu mahoro yabereye imbere ya Ambasade ya Amerika zimagana imvugo ya Jenerali Ekenge uherutse kwibasira Abatutsikazi abangisha abantu.

Babwiye itangazamakuru ko we n’abandi bahagarariye izindi mpunzi bigarambirije imbere ya Ambasade ya Amerika ngo bibutse amahanga akaga amagambo y’urwango yateje isi.

Abantu 13 nibo bigarambirije imbere ya Ambasade ya Amerika iri ku Kacyiru.

Bari bafite ibyapa byamagana amagambo aherutse kuvugwa na Sylvain Ekenge wari umuvugizi w’ingabo  za DRC wavuze ko gushakana n’Abatutsikazi bidakwiye.

Muri benshi bayamaganye harimo  n’impunzi z’abaturage ba Congo zimaze igihe kirekire mu Rwanda mu nkambi zo hirya no hino mu Rwanda hari n’iziheruka kubikorera mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi.

Kuri iyi nshuro ubwo abahagarariye abandi baturutse muri izo nkambi zose uko ari 13 bakigarambiriza mu mahoro imbere ya Ambasade ya Amerika, babwiye itangazamakuru ko bayizaniye inyandiko bita petitions zamagana ibyo Ekenge yavuze.

Urwo rugendo rwari rugamije kwamagana ubwicanyi, imvugo z’urwango n’ihohoterwa bikorerwa Abanye-Congo by’umwihariko Abatutsi, Abanyamulenge  n’abandi bavuga Ikinyarwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Impunzi z’abaturage ba DRC ziba mu nkambi za Kiziba, Kigeme, Mugombwa, Mahama, Nyabiheke na Nkamira kandi muri zo zirimo izimaze imyaka irenga 30 mu Rwanda.

Zivuga ko igikenewe ari uko yaba Ekenge n’abandi bahembera ingengabitekerezo bakwiye kwamaganwa kandi ntibirangirire aho ahubwo bagahanwa.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatatu tariki 07, Mutarama, 2026 barakurikijeho kwigaragambiriza kuri Ambasade ya Qatar, iy’Ubushinwa, iya Canada, iy’Ubudage, iy’Uburusiya, Angola, iya Sweden no ku Biro by’’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities