Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibikomoka ku amata aho litiro imwe yaguraga hagati ya 300 na 350 y’amafaranga y’u Rwanda ariko ubu akaba asigaye agura hagati ya 500 na 600 mu gihe atetse agura amafaranga 700.
Gusa iki kibazo ntigifite abaguzi bayo gusa kuko n’abayacuruza bemeza ko na bo babangamirwa n’ibiciro biri hejuru, kuko usanga batinya kurangura menshi kubera abakiliya bake.
Abaguzi b’amata bavuga ko batewe impungege n’iri zamuka kuko bitumvikana uburyo litiro imwe yaguraga amafaranga 300 yakurira agahita agera ku mafaranga 600. Ibi bishobora kuzabagiraho ingaruka mu mibereho yabo ya buri munsi.
Mukasine Jeanne agira ati “Kuba amata ahenze n’ikibazo, byatuma umwana wanjye arwara, asubira inyuma, kuko ni yo yamutungaga mu gihe mba ntahari nagiye gushakisha. Nk’umuto ntazi kurya! Najyaga ngura litiro ebyiri bose bakanywa ndetse natwe mu rugo ariko ubu twahariye umuto abandi banywa amazi kubera guhenda.”
Akomeza agira ati “Ese ubu koko umwana utarengeje imyaka ine azarerwa n’amazi bimubuze kujya mu mirire mibi? Numva leta ikwiye kugira icyo ikora tukabasha kubaho neza, na ho ubundi bizatugiraho ingaruka ndetse no ku bo tubyara ndetse n’abandi bose muri rusange.”
Musabyemariya na Shema ni abacuruzi basanzwe bagurisha amata mu buryo buzwi nka Diary bakorera mu murenge wa Kanombe, ahazwi nko mu Giporoso bose bahuriza ku ibura ry’amata n’ibiyakomokaho. Bavuga ko igiciro bayafatiragaho cyazamutse bituma na bo bazamura.
Musabyemariya ati “Twebwe ntiduhenda abaturage nk’uko babivuga, ahubwo biterwa n’uko tuba twayafatiye kandi biterwe n’uko ubwatsi bwabuze izuba ryaravuye. Ntitwareka kuyafata kuko ntakundi twabigenza. Gusa biratugora cyane abaturage bakwiye ku menya ko natwe atari twebwe biturukaho, kuko ahanini bagira ngo ni umucuruzi ushaka kumuhenda.”
Shema ati “Byose byatewe n’ibura ry’amata. Ubu litiro tuyigurisha magana atandatu kuko uba wayifatira hagati ya magana atatu mirongitanu na magana ane. Nk’ubu mbere byibura nafataga nka litiro igihumbi ariko ubu mfata litiro ijana.”
Munyakazi Jean Paul, Umuvugizi w’urugaga rw’Abahinzi n’Aborozi avuga ko nk’aborozi bakwiye kwiga kubyaza umusaruro ubwatsi n’ibindi bihingwa igihe cy’impeshyi kitaraza. Asaba inzego zishinzwe ubuhinzi n’ubworozi kurushaho kubegera bakabigisha uko bakitwara mu buryo bwo guhangana n’ibihe by’impeshyi.
Yagize ati “Birakwiye ko duhindura imyumvire tugakurikiza inama duhabwa n’inzego zishinzwe ubworozi mu buryo bwo kubika ubwatsi, ntitubusesagure mu gihe cy’imvura kuko tuzi ko bigira ingaruka mu gihe cy’izuba. Iyo amata abaye make, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bibaye bike, bigira ingaruka ku gihugu muri rusange.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi -RAB, kivuga ko aborozi badakwiye guhungabanywa n’ibihe by’impeshyi kuko hari uburyo bwinshi bwo guhangana n’ibi bihe igihe bikozwe kinyamwuga harimo guhunika ubwatsi, kudatwika ibyasigaye nyuma yo gusarura, gukoresha amahangari n’ibindi. Kivuga ko ku bufatanye na WASAC barimo gushaka uko n’ikibazo cy’amazi kizakemuka aborozi ntibongere guhura na cyo.
Dr Ndayisenga Fabrice, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubworozi n’ubushakatsi muri RAB, agira ati “Muri gahunda dufite nka RAB, abakozi bacu hirya no hino mu gihugu bazagerageza gukora uko bashoboye begere aborozi n’abahinzi, babafashe gufata neza ubwatsi. Gusa na bo bagire ubushake bwo kubikora neza. Dufite cy’izuba gito cy’izuba mu kwezi kwa Kamena, Nyakanga na Kanama ubwatsi bukongera bukaboneka. Ayo mezi nkeka ko atavamo igihe cyo guhungabanya ubworozi bwacu, bityo abantu bagakora ubworozi batekanye n’umusaruro ukazamuka muri rusange.”
Ubusanzwe mu gihe cy’impeshyi mu gihugu hose hakunze kugaragara ikibazo cy’ibura ry’amata bitewe n’ibura ry’ubwatsi ndetse n’amazi aba yarakamye mu bice bimwe na bimwe by’igihugu, cyane cyane mu Burasirazuba kandi ari na ho hava umukamo mwinshi.
Munezero Jeanne d’Arc












































































































































































