Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amategeko

Kigali: Umuryango ukurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura

Raoul Nshungu

Urwego rw’Ubugenzacyaha –RIB, rwerekanye abantu barimo umubyeyi n’umuhungu ndetse n’umukunzi we bakurikiranyweho ubujura bw’amafaranga yibwe mu rugo aho uyu musore yakoraga.

Aba berekanwe ku wa 15 Gicurasi 2025, nk’uko RIB, ibivuga uyu musore yibye ibihumbi 9 by’amadolari yo muri Canada na telephone, abyiba umushyitsi wari waje gusura aho yakoraga mu rugo.

RIB ivuga ko uyu musore ygiye agabanya aya mafaranga nyina n’umukunzi kugira ngo atazakekwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangita B. Thierry, atangaza ko uyu mubyeyi n’umukunzi w’umuhungu bakurikiranweho kubika ibyibano.

Agira ati “Uriya mubyeyi n’umukunzi w’uriya musore, bo bakurikiranweho icyaha cyo kubika ibijurano.”

Umuvugizi wa RIB asaba abantu kwitonda no kugira amakenga, kuko iyo ubitse ibyibwe ukabifatanwa atavuga ngo “sinari mbizi”.

Agira ati “Umuntu wibye amafaranga akaza akayakubitsa ntabwo uvuga ngo ntabwo nari mbizi. Uzi ubushobozi bw’umuntu azanye milyinoni 10 araguhaye ngo ubike kuki utagira amakenga? Kuba yayaguhaye ngo uyabike wabaye ikitso cye. Umuntu akiba ibkoresho akazana ngo mbikira ugomba kugira amakenga.”

Kuri uwo munsi kandi RIB yerekanye amatelefone afite agaciro kagera kuri miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda, zafashwe zaribwe ahantu hatandukanye. Izo telefone zasubijwe ba Nyirazo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities