Munezero Jeanne d’Arc
Abana bahagarariye abandi mu Mirenge n’utugari tugize Akarere ka Huye bavuga ko mu bikorwa by’isuku n’isukura mu murenge yabo, hashyirwa ku mihanda Puberi zizajya zitwabwamo imyanda nk’uko bikorwa ahandi. Abana basaba kandi ko umuco wo gukaraba intoki washyirwamo imbaraga nk’uko byakorwaga igihe cyo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Abana babigarutseho mu mahugurwa yahuje abagize Komite z’abana mu tugari 12 mu mirenge ya Mbazi na Simbi yo mu karere ka Huye, mu mpera z’umwaka wa 2025, hagamijwe kwakira ibitekerezo n’ibyifuzo by’abana bijyanye n’ingengo y’imari y’umwaka utaha.
Ni amahugurwa yateguwe na CLADHO ku bufatanye na World Vision mu mushinga wa Enough Campaign ugamije kurwanya imirire mibi no kurandura igwingira.
Kanyana Mugabo Linda uhagarariye abana mu murenge wa Mbazi, avuga ko mu byo basaba kandi bifuza ko byakorwa harimo no gushyira Puberi zo kujuganyamo imyanda ku muhanda ndetse ko hakongerwa hagashyirwa imbaraga mu muco wo gukaraba aho bageze hose nk’uko muri Covid-19 byakorwaga.
Agira ati “ku mihanda y’umurenge wa Mbazi hakewe gushyirwa Puberi mu buryo bwo kwimakaza isuku n’isukura, kuko usanga abantu bata ahabonetse hose ibipapuro, amacupa bamaze kunyweramo juice cyangwa amazi kandi ni umwanda. Ikindi byangiza ibidukikije, turasaba ko uwo mwanda utakomeza kubaho.”
Akomeza agira ati “Turasaba ko hakorwa ubukangurambaga mu baturage bakajya bitabira guhinga uturima tw’igikoni kugira ngo bareke kujya baha abana ibiryo bitarimo imboga, kuko bitera imirire mibi kandi no kuba ababyeyi bahabwa ibiti by’imbuto bivagwa n’imyaka kugira ngo abana bajye bazibona kuko kuzihaha birahenze, bose ntibabibonera ubushobozi ariko babihinze byose abana babaho neza nta mirire mibi bakwisangamo.”
Iradukunda Juwa Elven wo mu kagari ka Tare na we ati “Twifuza ko hakongera hakabaho gutoza abantu gukaraba intoki nk’uko byahozeho mu gihe cya COVID-19, kuko abantu bari bamaze kubimenyera, ikintu cyose bakoze bakajya bakaraba bajya gusaba serivise ahantu bakabanza bagakaraba, umubyeyi yajya konsa umwana cyangwa gukora icyo ari cyo cyose akabanza gukaraba umwana wari waragabanutse ndetse n’inzoka na bagenzi bacu byaragabanutse kuko ababyeyi bari bamaze kubigira umuco. Gukara amazi meza n’isabune, baubatse kandagira ukarabe iwabo, twumva ko bisubiyeho byaba byiza ni indwara zituruka ku mwanda zakongera zigacika.”
Kayitare Leon Pierre umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe ibikorwa by’abafatanyabikorwa n’iby’inzego z’ibanze, ashimira abana batanze ibitekerezo, anavuga ko bibagaragariza ko abana bumva, banakurikirana gahunda za Leta ndetse ko banareba kure bakamenya igikwiye kandi ko n’itafari ryabo riba rikenewe.
Agira ati “Kimwe mu byo twashyizemo imbaraga n’isuku irimo, buri wa kabiri haba igitondo cy’isuku. Abaturage bahurira hamwe bakagerageza gukora isuku bakerekwa ibikenewe, kugra ngo isuku ibeho yuzuye. Tujya kureba ahatangirwa serivise niba hujuje ibisabwa, uko ubwiherero bumeze ndetse no kureba niba byose byujuje ibisabwa. Tujya no mu mashuri kureba ko harimo isuku, gusa turushaho no gukomeza gukangurira abaturage kuyigira umuco.”
Akomeza avuga ko gahunda zo gushishikariza abaturage kugira isuku zijyana n’izo kurwanya imirire mibi n’igwingira no kurwanya indwara zose ziterwa no kugira umwanda.












































































































































































