Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Minisiteri y’umuryango igaragaza bimwe mu bikibangamiye iyubahirinzwa ry’uburenganzira bw’umwana

Munezero Jeanne d’Arc

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda isaba inzego zose gufatanya kugira ngo Politike y’uburenganzira bw’umwana yubahirizwe. Inzego zose zikwiye gushyira hamwe, bakigisha umuryango kwirinda bimwe mu bibazo byagaragaye ko bigira uruhare mu gusenya umuryango. Byagaragajwe ko ubusinzi, ubuharike n’amakimbirane biza ku isonga.

Inama yigaga ku ruhare rw’umuryango n’inzego mu kurengera uburenganzira bw’umwana, bimwe mu byagaragajwe n’ibikibangamiye uburenganzira bw’umwana mu muryango harimo ubusinzi, ubuharike n’amakimbirane no kuba hari abana bakorerwa ihohotera ntibabone ubutabera n’ibindi.

Ibi byagarutseho mu nama Komisiyo yagiranye n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ikiremwamuntu ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umuryango n’inzego mu kurengera uburenganzira bw’umwana”.

Imwe mu myanzuro iragira iti “Hagomba gushyirwaho amabwiriza yihariye n’abavoka bo kunganira abana bahohotewe cyangwa bakorewe ibyaha, mu gihe babanza mu bugenzacyaha, bagahita batangirwa n’ikirego cy’indishyi. Imanza za gatanya na zo zikwiye kujya zireba ku nyungu z’umwana kandi abana n’ababyeyi bakajya bahabwa amakuru yose ya ngombwa y’aho dosiye igeze.

Inzego z’ibanze zikwiye gufata ibibazo by’abana nk’ibiremereye, ingamba zo kubikemura zigashyirwa mu mihigo ndetse bakanagenerwa ingengo y’imari…”

Bamwe mu bitabiriye iyi nama baragaragaza icyo bagiye gukora nyuma y’ubumenyi bungutse

Pastor Samuel Rugambage, ni umwe mu bitabiriye iyi nama agira ati “Bimwe mu byo tugiye gukora ni uko iyi myanzuro tuzayifata tukayiganiraho mu nama zacu, tukayishyira kuri gahunda y’ibyo tuzajya tuganira; ndetse tukanafata izindi ngamba nshya kugira ngo twuzuzanye na leta, kandi turengere n’uriya mwana uko bikwiriye, kandi tunayihuze n’amadini n’amatorero. Hari icyo twungutse bizadufasha kunoza gahunda zacu twari dufite, kugira ngo twese tugendere ku murongo umwe n’icyerekezo kimwe na leta.”

Uzamushaka Seraphina wo mu karere ka Nyaruguru na we agira ati “Nyuma y’aya mahugurwa, twungutsemo ibintu byiza ku buryo m’imikorere yacu hari ingufu ziyongereyemo. Tugiye guhindura imikorere kandi tukuzuzanya n’inzego zindi zidukuriye dufatanyije, duhereye ku myanzuro tumaze kumva.”

Umurungi Providence ni Perezidante wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, asobanura ko kugeza ubu hari ibibazo bikigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’uburenganzira bwa muntu n’iyubahirinzwa ry’uburenganzira bw’umwana

Agira ati “Muri raporo, ari izo twe twikorere ku giti cyacu cyangwa n’iziva mu zindi nzego, ni uko bikigaragara ko uburenganzira bw’umwana mu Rwanda, nubwo hari byinshi hari amategeko, hari politike, hari n’ingamba nyinshi zagiye zishyirwaho, ariko hakirimo ibibazo mu ishyirwa mu bikorwa muri izo politike, n’izo ngamba. Twahuje aba bakorerabushake bacu bakorana n’inzego z’ibanze ariko harimo n’inzego za leta harimo na Minisiteri y’umuryango kugira ngo twese tureberehamwe ku ngamba zakorwa kugira ngo dukumire ibihungabanya uburenganzira bw’umwana.”

Akomeza agira ati “Tugiye gukora ubuvugizi kuko komisiyo iba ifite ibyo yagiye ibona mu igenzura iba yarakoze kugira ngo turebe ibyo twakorana kugira ngo uburenganzira bw’umwana ndetse n’ufite ubumuga by’umwihariko, burusheho kubahirizwa.”

Uko ikibazo giteye

Ubushakashatsi bwakozwe na RGB mu 2024 bwagaragaje ko ibibazo biri mu muryango, by’umwihariko, bishingiye ku businzi biri ku kigero cya 82.8%; ubuharike no gucana inyuma biri ku kigero cya 75.2% nahoo gukoresha nabi ikoranabuhanga biri 27.3%.

Abana batewe inda mu mwaka wa 2021 bangana na 23,111, mu mwaka wa 2022 umubare warazamutse bagera ku 24,472. Mu mwaka wa 2023 umubare waganyutseho gato bagera ku 22,055 harimo abari munsi yimyaka 14 bangana na 51 na mu mwaka wa 2024 abana batewe inda bangana na 22,454 barimo abari munsi y’imyaka 14 bangana na 113.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities