Mu Murenge wa Shyogwe, umwe mu Mirenge 14 igize Akarere ka Muhanga, hari abaturage basaba ubuyobozi kubaha amazi meza kuko hari n’aca mu matiyo aturiye ingo zabo. Basanga ayo yari amahirwe yo guhabwa amazi meza aho kuvoma ibirohwa.
Abataka gukoresha amazi mabi ni abo mu Mudugudu ya Matsinsi na Rwamaraba mu Kagari ka Mubuga muri uwo Murenge.
Basanga bibabaje kubona amazi aca imbere y’ingo zabo akajya mu bindi bice birimo n’ibyo muri Ruhango.
Kugira ngo babone amazi ayo ari yo yose, bibasaba kuvoma atemba cyangwa ayo mu bidendezi, bakayatekesha, bakayafurisha imyenda kandi akaba ari nayo bakaraba.
Bavuga ko basezeranyijwe kenshi ko bazegerezwa amazi meza ariko barategereza amaso ahera mu kirere!
Nsanzabera Wellars avuga ko kuba amatiyo aca hafi y’ingo zabo ajyana amazi ahandi bibatera agahinda, kuko na bo bayakeneye.
Ati: “Tubona amatiyo aca hano imbere y’ingo zacu ajyana amazi ahandi, ariko twe tukavoma amazi mabi. Batubwiye kenshi ko bazaduha amazi turategereza turaheba.”
Gusa ngo bishatsemo igisubizo nubwo hari abo kitashimisha, icyo kikaba icyo gushaka itiyo bakayicomeka ku yindi ica hafi aho kugira ngo babone uko bakurura amazi birwaneho.
Nubwo ari uko bimeze, amazi babona ntaba ahagije kuko bayasaranganya bigatuma batonda umurongo bigasaba ko umuntu ategereza iminota myinshi ngo avome.
Iki kibazo kiba ingorabahizi cyane ku miryango ifite abana benshi kuko ikenera amazi menshi yo kubitaho mu buryo bwose.
Mujawumukiza Consolée avuga ko kubura amazi meza bituma abyuka kare ajya gutega amazi ku musozi, abana bakaza kuyamutwaza bayazamura.
Ibyo bituma abana badasinzira neza, bityo no kwiga bikaza kubavuna.
Ati: “Hari iriba rito hirya aha njya kuvomamo mu rukerera nshaka amazi yo kunywa. Iyo iwanjye bashaka koga cyangwa gufura, bajya kudaha ahareka amazi atemba. Turwara inzoka zo mu nda n’inkorora ya hato na hato ndetse n’imyenda ntijya ifurwa ngo icye neza.”
Aba baturage bavuga ko bafite impungenge z z’uko bashobora kwibasirwa n’indwara zikomoka ku mwanda zirimo impiswi zibasira abana, indwara z’uruhu n’izindi zituruka ku mazi mabi cyane cyane ku bana n’abageze mu zabukuru.
Bemeza ko gukomeza kuvoma amazi adafite isuku bishyira ubuzima bwabo mu kaga, kandi ko amazi ari ingenzi mu kwirinda indwara no kubungabunga isuku mu ngo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Nsengimana Oswald yabwiye Imirasire.com ko iki kibazo bakizi kandi ko cyagejejwe ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC).
Avuga ko nubwo hari umuyoboro wari warakozwe, ariko hakenewe kongerwa amavomo kugira ngo abaturage bavome badakoze ingendo ndende.
Bakoze inyigo bayishyikiriza WASAC kugira ngo abataragerwaho n’amazi meza bayahabwe, haba mu ngo zabo cyangwa ku mavomo ari hafi yabo.
Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Muhanga, Bihoyiki Alice, avuga ko ibikorwa by’amazi bikorwa hashingiwe ku ngengo y’imari ihari, kandi ko bidashoboka ko byakorerwa icyarimwe.
Asobanura ko aho amazi yagejejwe mbere ari ho hari ingengo y’imari, ariko ko n’aba baturage ba Shyogwe bazashyirwa muri gahunda y’ingengo y’imari itaha uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Mu Karere ka Muhanga, abaturage bagerwaho n’amazi meza bageze ku kigero cya 85%, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko bitarenze mu mwaka wa 2029 mu gihugu hose abaturage bazaba bagerwaho n’amazi meza ku kigero cya 100%.
Intego ni uko umuturage uzaba udafite amazi mu rugo rwe azajya aba ari mu ntera itarenze metero 500 uvuye aho atuye.















































































































































































