Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Abakozi barimo abo mu gikoni mu ishuri ribanza bamaze amezi 10 badahembwa

Panorama

Abakozi batandatu b’Ishuri ribanza rya Rwentanga riherereye mu murenge wa Matimba, bavuga ko bamaze amezi 10 badahembwa. Aba bakozi barimo abategura amafunguro y’abanyeshuri, abakora amasuku n’abarinzi, ntacyo bashobora kugeraho kandi byitwa ko bafite akazi.

Nk’uko Isango Star dukesha iyi nkuru ibitangaza, aba bakozi bavuga ko nubwo bakomeza gukora buri munsi, amaso yaheze mu kirere bategereje imishahara yabo. Bavuga ko babwirwa ibisubizo bitandukanye: bamwe bakabwirwa ko amafaranga agenerwa ibigo by’amashuri (Capitation Grant) ataragera, abandi bakabwirwa ko yageze ariko ntibamenye impamvu batishyurwa.

Umwe muri bo waganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, agira ati “Bambwira ko amafaranga atari yaza, naho aziye ntibayampe ngo nkomeze akazi mfite amahoro, ntekanye. Ingaruka byangizeho, nk’ubu iterambere nateganyaga imbere hanjye ntaryo nagezeho. Ni byinshi nahombye kuko ubu bayampaye ntabwo yabura icyo amarira.”

Mugenzi we, na we ati “N’igihe amafaranga aziye nabwo bakomeza kuyatwima kandi natwe mu iterambere tuba turi kudindira.”

Aba bakozi basobanura ko kuba badahembwa byabasubije inyuma mu mibereho no mu bikorwa byabo by’iterambere.

Umwe muri bo agira ati “Nk’ubu hari make narimfite nuko niga amategeko y’umuhanda, nsoje mbura amafaranga yo kujyana mu kizamini. Ndadindira, na bimwe mu byo nize maze kubyibagirwa. Ubu nyabonye nshobora kwihugura bikamfasha kugera kucyo nshaka.”

Undi na we agira ati “Turasaba yuko mwadufasha mukadukorera ubuvugizi, tukaba twabona ayo mafaranga yacu.”

Isango Star ivuga ko yagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Rwentanga, Nshimiyimana Jean Pierre, avuga ko ahuze.

Ku ruhande rw’inzego z’ibanze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba, Uwishatse Agnès, atangaza ko aribwo amenye icyo kibazo ariko agiye guhita abaza umuyobozi w’iri shuri impamvu abo bakozi batishurwa.

Agira ati “Reka mvugishe umuyobozi numve ahari ikibazo nibwo namenya kuki batishyurwa. Rwose reka mpite mvugana n’ubuyobozi bw’ikigo icyo kibazo kirangire.”

Aba bakozi bavuga ko bamaze igihe bageza ikibazo cyabo ku muyobozi ushinzwe uburezi mu murenge, ariko ntihagire igikorwa. Banagaragaza impungenge ko kuba bagaragaje ikibazo cyabo mu itangazamakuru bishobora kubaviramo kwirukanwa, bakifuza ko inzego zibishinzwe zababa hafi.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities