Munezero Jeanne d’Arc
Abana bahagarariye abandi mu karere ka Nyagatare bitabiriye ibiganiro byabahuzaga bifuza ko hakongerwa imbaraga ndetse hagakanzwa ibihano bihambwa abantu bahohotera uburenganzira bw’abana mu buryo ubwo ari bwose.
Abana babigarutseho mu nama yahuje abagize Komite z’abana mu Karere ka Nyagatare no mu Mirenge yose n’Ubuyobozi bwako.
Ni igikorwa cyateguwe n’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) na World Vision hagamijwe gusobanurira abana uruhare rwabo mu kwirinda no kumenya gutanga amakuru mu bibi bakorerwa harimo no kuba bahohoterwa, no ku rwanya imirire mibi n’igwingira ndetse no kwakira ibitekerezo abana bifuza ko byitabwaho mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.
Abana baganiriye n’Ijambory’umwana bagaragaje ko bifuza ko hakongerwa imbaraga mu bihano bwihabwa abantu bose babangamira uburenganzira bwa abana babahohotera.
Kabatesi Joy ni umwe mu bana bari bitabiriye waturutse mu murenge wa Musheri. Avuga ko hari ababyeyi bahohotera abana kandi bakabaye aribo babarinda ndetse n’abandi bantu batandukanye. “Twumva hakwiye kubaho ubukangurambaga abantu bakaganirinzwa bikajya bikunda no kuvugwa mu mugoroba w’imiryango ukomeje kubirengaho agahanwa ku buryo bukomeye na bandi bakamureberaho.”
Akomeza ati “Twumva hakwiye kongerwa imbaraga mu ibihano bihabwa abantu bahohotera umwana akenshi usanga uwahohoteye umwana ahabwa ibihano byoroshye yenda byatuma n’abandi batinyamo ntibakomeze kubikora.
Ikindi twifuzaga nuko na bahohotera abana mu bundi buryo butari ukubasambanya gusa, ahabambwira amagambo mabi abana abasesereza, abahisha abafite ubumuga bakabafata nkaho atari abantu cyangwa abakoresha imirimo ivunanye abana na bo ibihano byabo byongerwa imbaraga.
Uwigeze guhanwa yakongera kubisubira byaba na ngombwa bakajya akubirwa kucyo yari yarahawe mbere kuko iyo akomeje guhambwa icyoroheje arongera akabikora kandi uhohoterwa we aba aba yarababaye ariko bikomeye bose batinya bakabireka”
Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyagatare, Nakato Agnes, ubwo yaganiraga n’abana ku bijyanye ubuzima bw’imyororkere, yagaragaje amwe mu magambo mabi abwirwa abana kandi akabica mu mutwe, ndetse akaba arinayo abanziriza mu guhohotera abana.
Yabasabye kumenya kujya bahakana bakagaragaza ko ayo magambo ababangamira kuko baba bashuka kandi bakihutira no kubimenyesha ababyeyi babo hakiri kare ikindi bakirinda no kujya bahishira ababahohotera.
Agira ati “Hari abantu bahohotera abana mu buryo bw’imitekerereze aho bagenda bababwira amagambo mabi adakwiye kubwirwa abana. Aho usanga umuntu yihererana umwana agatangira kumubwira uri mwiza, useka neza, wazanye ikibuno, wazanye amatuza, cyangwa wameze amabere; uko abivuga niko abasha no gukoraho.
Iryo ni ihohotera naryo kandi rikomeye kuko aba yica umwana mu mutwe. Rero abo banu mukwiye kujya mubirinda ariko mukabivuga kugira ngo na bo bahanwe. Ariko nimutabagaragaza ntabwo twabamenya. Rero kubivuga kwanyu kubirinda nibwo ihohoterwa rizacika.”
Akomeza agira ati “Inzego zo kubakurikirana zirahari kandi zirakora neza ndetse n’ibihano birahari ariko ntitwahana abatagaragaye. Icyo musabwa ni ukwirinda mukamenya guhakana, kugaragaza abashaka kubahemukira ndetse n’uwahohotewe ntahishire uwabikoze, akaza agahabwa ubutabera, uwabikoze na we agahabwa ibihano bimukwiriye. Murumva ko uruhare runini ko ari urwanyu mu kugira ngo ibyo mushaka bishyirwe mu bikorwa kandi n’ihohoterwa rikorerwa abana ricike burundu.”
Umuhuzabikorwa muri CLADHO akaba n’Umugenzuzi w’iyubahirizwa ry’Uburenganzira bw’Umwana, Murwanashyaka Evariste, avuga ko ubwinshi cyangwa uburemere bw’igihano aribyo bituma abantu badakora ibyah,a ahubwo ikibazo ari uko n’ibyo bihano bito ababihabwa badahari. Yibutsa abana ko bagomba kuba aba mbere mu gutanga amakuru kubo bazi baba bakoze ibyaha ubundi ababikoze bagahanwa.
Agira ati “Kugeza uyu munsi wa none dufite abantu benshi cyane badahanwa kubera ko amakuru abura, aho usanga umwana akoreshwa imirimo ivunanye, ugasanga baramusambanya cyangwa ababyeyi bakamuvana mu ishuri; ariko hakabura utanga amakuru ngo uwabikoze akurikiranwe. Ubundi n’iyo baguha igihano cy’iminsi ibiri kiba gihagije, icy’ingenzi ni uko umuntu aba yahanwe.
Ikibazo abantu nibamenye uburenganzira bw’umwana bashishikarizwe kumenya ko icyaha cyose gikorewe umwana gikwiye guhanirwa. Inzego z’ibanze zireke kurebera ahubwo zibikurikirane; umuntu wese uhohoteye umwana mu buryo bwose abihanirwe. Nibabona bari kubihanirwa igihano cyose yaba yahawe nta kibazo kandi abenshi bazabicikaho. Ikibazo habura abahanwa cyangwa abatanga ikirego n’abandi babona hari utarahanwe akumva ko na we nabikora ntacyo bazamugira; ariko ikibazo cy’ibihano ntabwo ari bitoya ahubwo kubishyira mu bikorwa cyangwa kubona ababihabwa bitewe n’uko amakuru aba atatanze ni cyo kibazo kigihari.”
SP Twizeyimana, wari uhagarariye Polisi y’igihugu, avuga ko mu bitumye abana basambanywa harimo ubusinzi, kuba badakurikiranwa n’ababyeyi babo na byo bigatuma abagabo bamwe babashuka, imyizerere mibi ituma umuntu w’imyaka 38 asambanya umwana w’imyaka ibiri cyangwa ufite amezi atandatu n’ibindi.
Agira ati ‘‘Abaturage icyo basabwa ni ukumva ko abana bakwiriye kugira uburenganzira, bakarindwa ihohoterwa iryo ariryo ryose, kandi bakabakurikirana buri munsi. Abasambanya abana bo twavuga ko ari icyaha kidasaza kandi gihanwa n’amategeko, igihe cyose bizamenyekana ko wagikoze uzafatwa kandi ubiryozwe.’’
SP Twizeyimana asaba ababyeyi kwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko ariyo akenshi atuma badakurikirana uburere bw’abana babo, bigatuma bamwe basambanywa. Yabasabye kandi kwirinda ibiyobyabwenge, bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo uwakoze icyo cyaha abihanirwe.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yagarutse ku babyeyi batita ku burere bw’abana babo ndetse n’abadatanga amakuru ku babasambanya.
Agira ati “Babyeyi twiyibutse inshingano zacu, umwana koko aravuka ariko ntabwo yitwa ‘Harerimana’ ntabwo tubikeneye! Dukurikirane imikurire y’umwana, dutange amakuru y’abangiza ubuzima bw’abana cyane cyane ab’abakobwa, ariko n’aho tubonye amahirwe tuyabyaze umusaruro umwana arerwe neza. Iyo umuryango utekanye, utarimo amakimbirane, abana bakura neza.’’
Mu karere ka Nyagatare bivugwa ko kugeza ubu abagera kuri 13 bakekwaho gusambanya abana ntibarafatwa bitewe no guhisha amakuru.












































































































































































