Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuhinzi

Nyamagabe: Hatangiye igikorwa cyo gusazura ikawa itagitanga umusaruro

Munezero Jeanne d’Arc

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB) batangiye ubukangurambaga bwo gusazura kawa barimbura izishaje zirengeje imyka 30 cyangwa izisaruweho inshuro 8 ziba zamaze gusaza kandi zitagitanga umusaruro zigasimbuzwa inshya.

Icyo gihingwa ngengabukungu kigira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu. Mu myaka 6 ishize (2017-2023), ikawa yinjirije Igihugu miliyoni zisaga 452 z’amadolari ya Amerika ni ukuvuga asanga miliyari 483 z’amafaranga y’u Rwanda.  

Nubwo bimeze bityo ariko, uyu munsi hafi 30% by’ibiti by’ikawa ihinze hirya no hino mu Rwanda birashaje, kuko birengeje imyaka 30 bihinzwe, bikaba bikeneye gusazurwa ndetse hakanagurwa ubuso ihinzeho bukarenga hegitari 42,229 zibarurwa uyu munsi.

Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bwakozwe na NAEB ibinyujije mu muganda wo gusazura ikawa ishaje hagaterwa izindi ngemwe nshya, bikaba bwakorewe mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Iamajyepfo tariki ya 23 Kanama 2024. Ni ubukangurambaga bwakozwe n’Abayobozi muri NAEB, abatunganya ikawa mu nganda bakanayohereza mu mahanga n’abahinzi bazo.

Uyu mushinga wiswe PSAC wo gusazura kawa no gusimbuza izishaje uzakorerwa mu turere twa Ruhango, Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo n’utwo mu Ntara y’Iburengerazuba twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi, mu myaka ine, ukazatwara miliyoni 62 z’amadolari ya Amerika.

NAEB isobanura ko kuba hari umubare munini w’ibiti by’ikawa bishaje mu Rwanda, byagabanyije umusaruro w’ikawa, aho uyu munsi ku giti kimwe hasarurwaho impuzandengo y’ibilo bibiri mu gihe intego ari uko nibura ku giti kimwe hasarurwaho ibilo bine.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika bitabiriye umuganda bavuga ko nyuma yo gusobanurirwa uko basazura kawa bashize ubwoba kuko bibwiraga ko kuzisazura byazabahombya.

Yankurije Daphroza wo mu murenge wa Cyanika, Akagari ka Kiyumba, ni umwe mu basazuriwe Kawa. Agira ati “Twishimiye ko batwigishije gusazura ikawa, tugasimbuza n’izishaje inshya, kugira ngo zere kandi zitange umusaruro. Mbere bajyaga babimbwira nkumva bazaba banshyize mu gihombo ariko baratwigishije numva ni byiza, kuko namenye ko nzabona umusaruro ushimishije, uzabasha kunteza imbere birushijeho.”

Mugirwa Ezekiel ati “Izanjye zari zishaje kuzisazura nta kibazo kirimo kuko ibi biti baranduye sinari kubishobora kubyikorera. Mbere numvaga ari ikibazo kumara imyaka ibiri nta gusarura, mu gihe wayitemye. Nyuma y’uko bamaze kunyigisha ko utabitemera rimwe ko ahubwo utema kimwe hagasigara ibindi bibiri na byo undi mwaka ugasazura ikindi, numvise ari byiza nta kibazo ndabyemera.”

Umuyobozi w’umushinga PSAC ukorera muri NAEB, Nyiringabo Jean Marie, atangaza ko gahunda yo gusazura kawa ari ukugira ngo bya biti bitakera bisazurwe, umusaruro wiyongere.

Agira ati “Bya bindi bishaje biba bitakera na tumwe dukeya tuvaho tuza ibyinshi ari ibihuhwe, uburyohe bukagabanuka; rero mu rwego rw’umuhinzi bimwongerera umusaruro kandi bigera mu rwego rw’igihugu umusaruro wa kawa woherezwa mu mahanga nawo ukiyongera.”

Akomeza agira ati “Wasangaga abahinzi batita ku gusazura ariko noneho uyu mushinga ugiye kubatera inkunga ubakurikirane. Tuzabanza gukuraho icyuho cy’ikawa ziteye kandi zishaje noneho dutere izindi nshya.”

Nyiringabo yakomeje avuga ko umushinga kuko urutse gufasha abahinzi kongera umusaruro ku bwinshi ko hari n’indi nkingi y’umushinga irimo guhuza abahinzi n’amasoko.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thaddee, ashima NAEB yaje kuzahura ubuhinzi mu karere kabo, ndetse anifatanya n’abaturage bo mu Kagari ka Kiyumba, mu muganda wo gusazura kawa mu rwego rwo kongera umusaruro.

Agira ati “Twifuza ko abaturage bafite ikawa ishaje cyangwa ikeneye kuvugururwa bayirandura bagatera inshya ishobora gutanga umusaruro. Babyumve bumve ko kuba yakwigomwa agakuramo ibiti bishaje agatera ikindi gishya agategereza imyaka mike kikera, nicyo cyamuha umusaruro ushimishije kandi mu buryo burambye.”

Akomeza agira ati “Turi gushishikariza abaturage guhindura imyumvire bakumva ko ibi bikorwa babigira ibyabo kuko si iby’umushinga. Ubu rero icyo tuzashyiramo imbaraga ni uko iki gikorwa kigomba kuramba kandi ari umuturage ukikoreye, ku buryo n’iyo umushinga wahagarara ejo n’ejobundi ibikorwa byo bitazahagarara.”

Mu karere ka Nyamagabe gusimbuza kawa ishaje bizakorerwa ku buso bwa hagitari 432, gusazura byo bikorerwe ku buso bwa hegitari 153. Muri uyu mwaka wa 2024, hari intego yo gusimbuza kawa kuri hegitari 77 no gusazura kawa kuri hegitari 14.

Imirimo yo gusazura no gusimbuza ikawa izakorerwa mu mirenge ya Cyanika, Gasaka, Kaduha, Kamegeri, Kibirizi, Kibumbwe na Mbazi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities