Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamagabe: Imikino n’imyidagaduro nk’igikoresho cy’ubukangurambaga bwo kurwanya umwanda n’imirire mibi

Rukundo Eroge

Umurenge wa Gasaka, ari na wo murenge w’Umujyi w’Akarere ka Nyamagabe ku bufayanye na Polisi y u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa, wateguye ubukangurambaga bw’ukwezi bugamije kwimakaza isuku, kurwanya, imirire mibi n’igwingira mu bana no kwimakaza umutekano bifashsishije imikino n’imyidagaduro.

Ubwo ikinyamakuru Panorama cyageraga mu murenge wa Gasaka ku wa 24 Ukuboza 2023 kuri sitade ya Nyagisenyi mu mukino w’umupira w’amaguru wahuje Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igorora (RCS) ishami rya Nyamagabe n’Ingabo z’u Rwanda zikorera mu murenge wa Gasaka, uyu mu mukino warangiye RCS itsinze RDF ibitego 2-O.

Abaturage barebye uyu mukino, bavuga ko uretse kuba bashimiye kureba aho ingabo z’igihugu n’abacungagereza bakina, banatahanye ubutumwa bubafasha kugira imibereho myiza.

Bihoyiki Gracien wo mu kagari ka Ngiryi avuga ko yungukiye byinshi muri ubu bukangurambaga kandi agiye gukomeza gushyira mu bikorwa inama yagiriwe.

Agira ati “Nungutse byinshi kandi nanarebye umupira. Ngiye kurushaho gushyira imbaraga mu kwicungira umutekano mpereye ku kurwanya ibiyobyabwenge.”

Muragijimana Pascasie wo mu kagari ka Nyamugari, avuga ko nk’umubyeyi agiye gukomeza gushyira imbara mu kwita ku mwana we.

Agira ati “Nungutse ko guha umwanya indyo yuzuye kandi iteguranywe isuku ari ingenzi. Nari nsanzwe ngerageza kubikora ariko ngiye kongeramo imbaraga umwana wanjye nkomeze murinde igwingira, azabe ingirakamaro.”

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, Furaha Guillaume, avuga ko mu gihe abaturage bazaba bafite isuku aho bakorera n’aho baba bizatuma babaho neza, mu gihe abana bazaba batagwingiye igihugu kizabona amaboko, kandi kugira umutekano bituma bakora batekanye bakiteza imbere.

Agira ati “Umufatanyabikorwa wambere dufite ni umuturage. Turamushishikariza kuzakomeza kwitabira ibikorwa biri imbere. Turashimira abikorera bakomeje gusukura umujyi batera amarangi, bashyira amakaro ku nzu, amapave n’imikindo kandi birakomeje tutibagiwe n’aho abaturage baba n’uko babaho. Turatera ibiti bivangwa n’imyaka biribwa dutunganya n’uturima tw’igikoni hagamijwe kurwanya igwingira ry’abana. Twashyize imbaraga mu gukaza amarondo, turwanya n’ibiyobyabwenge kugira ngo tugire umutekano, turangwe n’ituze dusoze umwaka amahoro.”

Ubu bukangurambaga buzakorwa hakinwa imikino y’umupira w’amaguru n’imikino y’amaboko. Imikino izasozwa ku wa 29 Ukuboza 2023 kuri sitade Nyagisenyi.

Bimwe mu bikorwa by’imyidagaduro biteganyijwe muri ubu bukangurambaga harimo igitaramo ndangamuco kizabera mu nkambi ya Kigeme ku wa 28 Ukuboza 2023 kibanjirijwe n’urugendo rw’ubukangurambaga, igitaramo cya Orchestre Irangira n’umuhanzi Makanyaga Abdulu i Nyamagabe ku isoko aho kwinjira bizaba ari ubuntu ku wa 02 Mutarama 2024 ndetse n’amarushanwa y’imbyino n’imivugo y’utugari.

Ubu bukangurambaga bwateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Muturage wa Gasaka, gira isuku, umutekano, urwanya igwingira mu bana”.

Iyi mikino n’imyidagaduro igamije ubukangurambaga yatangiranye n’ukwezi k’Ukuboza 2023 izasozwa muri Mutarama 2024 haba igiterane kizahuza amadini n’amatorero atandukanye mu giterane cyiswe “Gasaka shima Imana” ku wa 14 Mutarama 2024.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities