Mu mpera z’icyumweru gishize, urubyiruko rw’abakorerabushake ruhagarariye urundi rwo mu mirenge 15 igize akarere ka Nyamasheke rwahuriye ku biro by’umurenge wa Shangi rusabwa gukumira ibyaha byiganjemo ibikorerwa mu kiyaga cya Kivu, mu ishyamba rya Nyungwe ndetse n’ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.
Uru rubyiruko rwari ruhagarariye urundi rusaga icumi (10) rwasabwe kurwanya no gukumira ibi byaha, ubwo bari mu nama yabahuje na Inspector of Police (IP) Phillippe Abizeye, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Nyamasheke.
IP Abizeye yavuze ko impamvu yoguhuza uru rubyiruko ruhagarariye urundi ku mirenge, kwari ukugira ngo ruzakangurire urwo ruyoboye rubibutsa ko uruhare rwa bo rukenewe mugukumira ibyaha.
Yagize ati “Rubyiruko ni mwe mbaraga n’iterambere ry’igihugu, Ni nayo mpamvu tubasaba kumva ko bimwe mu byaha bikorerwa mu mirenge yanyu bigira ingaruka ku muryango nyarwanda cyane cyane kuri mwe kuko ari mwe Rwanda rw’ejo”.
Yakomeje ababwira ko mu mirenge 15 igize akarere ka Nyamasheke, icumi muri yo ikora ku kiyaga cya Kivu bityo ko abayituyemo bakwiye kumenya ibibera mu kiyaga birimo abarobesha ibikoresho bitemewe, abahambukiriza magendu, ibiyobyabwenge n’ibindi.
Yagize ati “Abakora bene ibi byaha murabazi kuko benshi muraturanye abandi muranirirwana, muzi ingaruka zo kurobesha imitego ya kaningiri,inzitiramibu,indobani ko bituma habaho igabanuka ry’umusaruro w’amafi kubera ko ababikoresha bafata amafi akiri mato, ni ukuvuga adakwiriye kurobwa”.
IP Abizeye yakomeje abagaragariza ububi bwa magendu mu iterambere ry’igihugu kuko ababikora banyereza imisoro n’amahoro yakazamuye igihugu mu kubaka ibikorwa remezo n’ibindi bikorwa bizamura igihugu.
Yagarutse no ku kibazo k’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo buzima bw’ababikoresha ndetse no mu guhungabanya umutekano, asaba rubyiruko rwari ruhagarariye urundi kujya rutanga amakuru kugira ngo bikumirwe.
IP Abizeye yanabasabye kujya barwanya ibyaha bikorerwa mu ishyamba rya Nyungwe cyane ko imirenge igera kuri irindwi ikora kuri iryo shyamba. Aha akaba yarabasabye kujya batanga amakuru ya barushimusi bajya guhigamo inyamaswa .
Yasoje abasaba ko bajya birinda ibihuha cyane ibicishwa ku mbuga nkoranyambaga bitera abantu ubwoba cyangwa bisebya igihugu muri rusange, bakajya begera abaturage bakabasobanurira ukuri nk’abantu babisobanukiwe mu rwego rwogukumira ibyaha bishobora gukorerwa kuri izo mbuga.
Mfashwanayo Gerard uhagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Nyamasheke, yasabye bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe ndetse biyemeza kuzageza ubutumwa kuri bagenzi babo baje bahagarariye.
Panorama
