Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyaruguru: Abahinzi ba kawa barasaba kuzamurirwa igiciro

Abahinzi ba kawa mu karere ka Nyaruguru basaba kuba hakongerwa igiciro bajyaga bagurirwaho kikava ku mafaranga 250 kikagera nibura kuri 350Frw ku kilo.

Uku kwifuza ko igiciro cya kawa cyazamurwa bashingira ku kuba babona bibasiga mu gihombo, ariko mu gihe cyose baba bayiguriwe ku giciro cyiza, yarushaho kubateza imbere hamwe n’imiryango yabo birenze uko bimeze ubu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwo ntibwumva ko icyihutirwa ari ukongeza igiciro ahubwo icyo basaba aba bahinzi ari ugushyira imbaraga mu kuyihinga neza kuko ibiciro bigenwa n’isoko mpuzamahanga, hashingiwe ku bwiza bwa kawa. Icyakora bunavuga ko hazakorwa ubuvugizi.

Abahinga ikawa bavuga ko igiciro bagurirwaho umusaruro wabo ari gito, bakurikije imbaraga baba basabwa gukoresha kugira ngo igere ku isoko imeze neza, ariko badakwiye gukorera mu gihombo.

Bucyanayandi Aphrodise, umuhinzi wa kawa yagize ati “Ibibazo dufite, turi abahinzi ba kawa ariko agaciro bayiha ni gato kadakwiriye ikawa. Turifuza ko igiciro cy’ikawa cyakurira kikajya hejuru. Ubungubu igitumbwe kiri kugura 250frw noneho tuzigejeje hano ku ruganda bamushyiriraho 10frw y’urugendo, ubwo bakamuha 260 frw. Twebwe tubona amafaranga baduha ari make ku ikawa, nibura batwongereraho igiciro kikiyongera, wenda nk’ushoye igitumbwe bakamuha nka 350frw ku kilo.”

Nyiranjangwe Annociatta na we ati: “Icyifuzo n’icyo rwose dukwiye gukorerwa ubuvugizi kuko turavunika cyane kandi gukorera ikawa biragorana rwose bongereye amafaranga, abahinzi natwe twaba duhawe agaciro kandi bikadufasha gukorera ikawa yacu neza ikarushaho gukundwa ku isoko mpuzamahanga; n’aho ubundi dukoresha byinshi bakatugurira kuri make bikaduteza igihombo.”

Gashema Janvier, Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru w’agateganyo, avuga ko icyo aba bahinzi ba kawa basabwa ari uguhinga neza, bakazakorerwa ubuvugizi kuko ubusanzwe igiciro kigenwa n’isoko mpuzamahanga.

Yagize ati “Ibiciro ubundi bishyirwaho na NAEB bamaze gusuzuma uko isoko rihagaze. Ibyo tuzakomeza kubiganira, kandi igiciro kigenda gihinduka hakurikijwe uko isoko rihagaze. Ngira ngo umwaka wabanje yari 219frw none ejo bageze kuri 250frw. Uko rero tugenda dutunganya kawa yacu ikarushaho kuba nziza no kuryoha, igakundwa ku isoko, n’igiciro kizagenda kizamuka.”

Kuri ubu mu karere ka Nyaruguru, habarurwa ahantu 8 hatunganyirizwa kawa, mu gihe umusaruro uhava woherezwa ku isoko mpuzamahanga usaga toni 469 buri mwaka.

Uretse ikawa mu karere ka Nyaruguru hahingwa icyayi, ariko hakaba higanje n’ibihingwa ngandurarugo birimo ibirayi, ibigori, ibishyimbo, ingano, …

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities