Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Trump na Papa Leon XIV mu makimbirane

Trump yashyamiranye bikomeye na Papa Leo wa XIV

Mu gihe ibibazo bya politiki mpuzamahanga bikomeje gukaza umurego, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yinjiye mu makimbirane akomeye n’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leon XIV, bapfa uko babona ibibazo by’intambara n’imiyoborere ku rwego mpuzamahanga.

Akinyamakuru Reuters cyanditse ko Trump yanenze bikomeye Papa Leon XIV abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, amushinja kudashyigikira neza politiki ya Amerika, by’umwihariko ku bibazo by’umutekano n’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati.

Perezida Trump yagaragaje ko adashyigikiye uko Papa Leon XIV yitwaye, ashimangira ko umuyobozi wa Kiliziya atagakwiye kwivanga mu bibazo bya politiki mpuzamahanga, ahubwo akibanda ku nshingano ze z’iyobokamana.

Ku rundi ruhande ariko ikinyamakuru Le Monde Fr. cyanditse ko, Papa Leon XIV, na we atatinze gusubiza aho yagaragaje impungenge ku mvugo n’ibikorwa bya politiki bishobora guteza intambara no gukomeza kumena amaraso. Yagaragaje ko hakenewe amahoro n’ibiganiro aho gukoresha ingufu za gisirikare, asaba abayobozi b’isi gushyira imbere inyungu z’abaturage.

Uku gushyamirana kuje nyuma y’uko Papa Leon XIV yamaganye imvugo zifitanye isano no gushimangira intambara, agaragaza ko gukoresha imbaraga bidashobora kuba igisubizo kirambye ku makimbirane y’ibihugu.

Si ku bijyanye n’intambara gusa aba bayobozi bombi batavugaho rumwe, kuko na none Papa Leon XIV yagaragaje kutemeranya n’imwe muri politiki ya Amerika ijyanye n’abimukira, ibintu byakomeje kongera intera y’ubwumvikane buke hagati yabo.

Nubwo amakimbirane nk’aya atari mashya hagati ya politiki n’iyobokamana, uburyo agaragaye hagati ya Trump na Papa Leon XIV bukomeje gukurura impaka nyinshi ku ruhare rw’abayobozi b’amadini mu bibazo bya politiki mpuzamahanga.

Ibi byose byerekana ko hari ugutandukana gukomeye mu mitekerereze y’aba bayobozi bombi, aho umwe ashyira imbere inyungu za politiki n’umutekano, undi akibanda ku butumwa bw’amahoro n’ubwiyunge ku Isi.

Trump yashyamiranye bikomeye na Papa Leo wa XIV

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities