Polisi y’u Rwanda i Musanze yafashe abagabo batatu bapakiye mu modoka y’intsinga zireshya na metero zirenga 250. Bavaga mu Murenge wa Rurembo muri Nyabihu bagana i Musanze.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, avuga ko bafashwe biturutse ku makuru y’abaturage.
Batawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa 07, Ukwakira, 2025, Polisi ibasangana intsinga bigaragara ko zakoreshejwe bari batwaye mu modoka nto.
AIP Ngirabakunzi yabwiye itangazamakuru ati: “Polisi yari mu kazi yaje guhagarika imodoka yari yatanzweho amakuru, basanga ipakiye intsinga z’amashanyarazi zananiwe kugaragarizwa inkomoko, bigakekwa ko zishobora kuba zibwa binyuze mu kwangiza amashanyarazi.”
Umuvugizi wa Polisi yaboneyeho kuburira abaturage bagitekereza kwishora mu bikorwa bigamije kwangiriza ibikorwaremezo, abibutsa ko inzego zishinzwe umutekano ziri maso, kandi ko ababifatiwemo babibazwa n’amategeko.
IP Ngirabakunzi yavuze ko ubujura bw’intsinga z’amashanyarazi budindiza iterambere kuko bwangiza ibikorwaremezo.
Abafashwe n’ibyo bafatanywe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5, ariko ishobora no kugera ku myaka 20 y’igifungo bitewe n’ingaruka byagize.












































































































































































