Igihugu cy’u Bufaransa kibicishije kuri minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wacyo Jean Yves le Drian kuri uyu wa kane cyatangaje ko ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (DRC) yatangajwe ku wa gatatu tariki ya 09 Mutarama 2019 yemeza ko Félix Tshisekedi yatsinze amatora ntaho bihuriye n’ukuri. Yemeza ko Martin Fayulu usanzwe utavuga rumwe na leta ya Joseph Kabila ari we watsinze amatora.
Kuri uyu wa kane nibwo byatanjwe kuri televiziyo CNWS u Bufaransa butemera ibyatangajwe na Komisiyo yigenga y’amatora (CENI) ko Félix Tshisekedi yatsinze amatora yo muri Kongo yabaye mu mpera z’Umwaka ushize wa 2018.
Ibi uyu mu minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bufaransa ngo abihera ku makuru afitwe n’inama y’abapesikopi muri Kongo kuko bagenzuye aya matora nk’indorerezi, ayo makuru ajyanye n’amajwi afitwe n’inama y’abepesikopi ba Kiliziya Gatolika, akaba atandukanye n’ayaraye atangajwe no Komisiyo y’igenga y’amatora yo muri Kongo (CENI).
Ku wa gatatu nibwo CENI yatangaje ko mu matora ya Perezida wa Repubulika ya Kongo, Felix Tshisekedi yabonye amajwi ya mbere angana na 38,57 ku ijana na ho Martin Fayulu utavuga rumwe na leta ya Kabila abona amajwi 34,8 ku ijana aba uwa kabiri.
Inama y’abepiskopi muri Kongo (CENCO) yari yatangaje ku itariki 4 Mutarama ko izi umukandida watsinze amatora ya Perezida wa Repubulika muri Congo Kinshasa maze isaba CENI kudakerereza igikorwa cyo gutangaza ibyavuye mu matora. Yves le Drian yagize ati «Ni ngombwa ko habaho umutuzo, hirindwa ko haba ubushyamirane kandi ukuri kw’ ibyavuye muri aya matora bitangazwa kuko ibyatangajwe mbere bitandukanye n’ukuri».
U Bubiligi bugiye kwifashisha akana k’umutekano ngo hatangazwe amajwi y’ukuri
Usibye u Bufaransa, igihugu cy’u Bubiligi na cyo cyahakanye ibyatangajwe na CENI yo muri Kongo Kinshasa ko Félix Tshisekedi yatsinze amatora ya Perezida wa Repubulika. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi Didier Reinders, na we ntiyemeranya na Komisiyo y’igihugu y’amatora ya Kongo Kinshasa yatangaje ko Tshisekedi yatsinze amatora.
Inkuru dukesha Radio na Televiziyo by’u Bubiligi –RTBF, ivuga ko u Bubiligi bugiye gukoresha umwanya udahoraho bufite mu kanama gashinzwe umutekano ku Isi ngo gasabe ibisobanuro ku ntsinzi itunguranye ya Félix Tshisekedi.
Ubwo CENI yari ikimara gutangaza ibyavuye mu matora, Martin Fayulu wabaye uwa kabiri yahise atangaza ko ari «Coup d’Etat» y’amatora imukorewe.
Aganira na Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa RFI, Martin Fayulu yatangaje iko ibyatangajwe bitandukanye n’ukuri.Yavuze ko ari ubuhemu bwamukorewe bukozwe na Corneille Nangaa Perezida wa CENI n’ihuriro rye ryamashyaka FCC.
Fayulu yakomeje atangariza RFI ko abaturage ba Kongo na we ubwe batazemera na rimwe ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora.
Martin Fayulu ubu yasabye Kiliziya Gatolika muri Kongo ndetse n’indi miryango yigenga yagenzuye aya matora gushyira ku mugaragaro amajwi y’abakandida bahatanaga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, bagenzuye nk’indorerezi.
Safari Placide
