Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica (JDF) mu mirimo yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu mujyi wa Montego Bay, mu Ntara ya St James.
Ibi ni intangiriro y’ibikorwa by’ubutabazi bigenewe imiryango yibasiwe n’iki kiza, RDF izakorana n’abasirikare ba Jamaica kugira ngo abaturage bongere babone aho barambika umusaya.
Urubuga rw’Ingabo z’u Rwanda kuri X ruvuga ko ubu bufatanye bugaragaza imikoranire myiza y’ingabo z’ibihugu byombi, mu gushyigikira gahunda za Leta ya Jamaica zo kwiyubaka no guhangana n’ingaruka z’ibiza.
— Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) January 20, 2026
U Rwanda rusanzwe ruzwiho kuhoreza abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi.
Ni igihugu cya kabiri ku isi mu kwifatanya muri iyi gahunda aho rubisabwe hose binyuze mu masezerano mpuzamahanga cyangwa hagati y’igihugu n’ikindi nk’uko bimeze hagati y’u Rwanda na Mozambique.












































































































































































