Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, ku wa 7 Nzeri 2016, bwasuye umuryango w’umwana w’imyaka 19 wamazwemo umwuka na Maj Dr Aimable Rugomwa umuganga mu bitaro bikuru bya gisirikare i Kanombe.
Uwo muganga yakubise Mbarushimana Theogene kugeza ashizemo umwuka amushinja kumwiba.
Lt Col. René Ngendahimana, Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yatangarije itangazamakuru ko bagiye gusura umuryango wa Nyakwigendera Mbarushimana Theogene, kugira ngo bawufate mu mugongo.
“Twabasuye, byari ukubafata mu mugongo; nk’ubuyobozi bw’ingabo twatekereje ko byaba byiza kubasura tukabafata mu mugongo. Ni n’umuco wa Kinyarwanda, gufata mu mugongo umuntu wapfushije.” Lt Col. Ngendahimana
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda ko gusura uwo muryango byari ukubabwira ko ibyabaye na bo byabababaje, kuko nubwo uriya mumajoro ari ingabo y’u Rwanda ariko mu by’ukuri ibyo yakoze bitandukanye n’ibyo ingabo z’u Rwanda zishinzwe kandi zisanzwe zikora.
Ubuyobozi bwa RDF bwijeje umuryango wa Mbarushimana Theogene ko ubutabera buzakora akazi kabwo, mu minsi iri imbere uriya mumajoro azaburanishwa mu butabera, kuko mu minsi itanu azaba yashikirijwe ubushinjacyaha.
Icyo yongeyeho ni uko uwo muryango bazakomeza kuwuba hafi, kandi ingabo z’u Rwanda zizeza Abanyarwanda ko ibikorwa nka biriya bigiye kurushaho gukumirwa, ku buryo bidashobora kuzongera kubaho.

Brig Gen. Emmanuel Ndahiro aganira na sewabo w’umwana wishwe . (Photo/igihe.com)













































































































































































