Bamwe mu batuye Imirenge ya Nkanka na Nkombo mu Karere ka Rusizi bashimye ubuyobozi bwabagejejeho ibiribwa ngo bibagoboke nyuma yo kurumbya. Ubwo bateraga ibishyimbo, imyumbati n’ibigori byaje kumishwa n’izuba, basigara bifashe mapfubyi.
Inzara yarabariye kugeza ubwo hari abararaga batikoze ku munwa, abana bakaba ari bo bahazaharira.
Hagekimana Thomas ni umwe muri bo.
Yabwiye UMUSEKE ko aho atuye mu Mudugudu wa Gaturo, Akagari ka Bugarura, Umurenge wa Nkombo we bagenzi be bibazaga uko bazabaho bikabashobora.
Ati: “Ku nkombo twagize ikibazo cy’izuba ryacanye imyaka yose twahinze iruma abenshi baburaraga. Ubu dushimiye ubuyobozi buduhaye icyo kurya.”
Nsekanabanga Thérèse afite abana bane akaba uwo mu Murenge wa Nkombo,
Ati: “Nari narahinze ibishyimbo na soya n’ibigori izuba rirabyumisha. Inzara yari igiye kunyicana n’abana none uyu munsi mbonye ibyo mbagaburira. Ndishimye ko tugiye kongera guhaga.”
Undi mugore witwa Nyirabakobwa Sophie nawe muri uwo mujyo yavuze ko imbabazi z’Imana ari nziza kuko yakoreye muri abo bayobozi bakaza kubagooka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko mu mirenge 18 y’aka Karere 16 muri yo nta zuba ryumishije imyaka yahinzwe n’abaturage ryahavuye.
Ariko ngo imirenge ibiri ariya Nkanka na Nkombo yo abaturage barahagorewe.
Ngo abaturage b’utugari 7 bo mu miryango 2, 241 igizwe n’abaturage 18,462 bagizweho ingaruka z’izuba.
Sindayiheba Phanuel uyobora Rusizi ati: “Ubufasha bw’ibyo kurya by’ibigori n’ibishyimbo biri gutangwa mu tugari dutanu tw’umurenge wa Nkombo no muri tubiri tw’umurenge wa Nkanka. Turabizeza ko ubuyobozi bubari hafi mu kubunganira.”
Ubuyobozi bwa Rusizi bugaragaza ko abaturage bagizweho ingaruka n’izuba ryumishije ibihingwa ari 18,462 bakazagobokwa bagahabwa ibyo kurya birimo ibishyimbo bingana na toni 239,5 na toni 95,4 z’ibishyimbo.












































































































































































