Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi bigeze kurwaza imirire mibi mu bana babo, bavuga ko ubujiji n’ubukene ari kimwe mu byatume barwaza imirire mibi. Bishimira ko akarima k’igikoni no kugira isuku, byababereye igisubuzo n’umuti udahenze mu gukura abana babo mu mirire mibi.
Nyirabananiye Annociata, umwe mu babyeyi waganiriye n’Umunyamakuru wa Panorama, yavuze ko gusobanukirwa no kumva akamaro k’akarima k’igikoni byabafashije kurwanya imirire mibi, mu gihe mbere bari baraheranwe n’ubujiji bwabatezaga kurwaza bwaki.
Yagize ati “mbere habayeho kurangara ndetse n’imyumvire mibi bituma abana bajya mu mirire mibi. Nyuma Leta yaje kutwitaho, baratwigisha, baduha igikoma n’amagi, ubu umwana yavuye mu mirire mibi. Akarima k’igikoni kazambera umuti, kuko nzajya mpinga imboga mvange mu byo kurya nkurikije uko batwigishije, tugire isuku, ubundi abana barusheho kugira ubuzima bwiza”.
Yakomeje avuga ko ubujiji bwatumaga badakozwa iby’akarima k’igikoni, kandi biyumvisha ko kurya neza ari ukugira umutungo mwinshi n’amafaranga menshi.
Uzabakiriho Alphonse we avuga ko mberebumvaga ko urugo rwariye imboga rwatsi rwabaga rwugarijwe n’ubukene, ndetse uwarwaje bwaki bakumva ko umwana we yarozwe. Agira ati “Mbere twebwe guhinga imboga nka dodo twumvaga bitashoboka, kuzirya ari ikibazo, ndetse urugo rwaziriye tukavuga ko rwugarijwe n’ubukene. Iyo bana barwaraga bwaki twavugaga ko barozwe ugasanga biteza amakimbirane mu miryango. Kuganira n’abajyanama b’ubuzima byadufashije kumva akamaro k’akarimo k’igikoni kandi amafungura ndetse n’aho kubitegurira bikagirirwa isuku.”
Akomeza avuga ko abajyanama b’ubuzima babigishije gutegura indyo yuzuye ndetse no ku kigo nderabuzima babaha inyigisho zo kurwanya imirire mibi bakabakangurira no kugira isuku yaba iy’ibikoresho ndetse no ku mubiri.
Uwineza Josiane avuga ko kuba yarwaje umwana bwaki ari ubujiji ndetse n’uburangare. Agira inama abanda babyeyi kwita no gukurikirana ubuzima bw’abana babo, bakirinda ubunebwe kandi bagakurikiza inama z’abaganga n’abajyanama b’ubuzima.
Akomeza avuga ko kurya neza bidasaba kugira amafaranga menshi cyangwa guhaha ibihenze ahubwo ari ukumenya gutegura indyo yuzuye irimo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara. Ati “Imboga turazifite mu karima k’igikoni, imbuto iwacu zirahaba cyane ndetse n’ibindi bihingwa dukenera byose birahari. Nta mpamvu yo kurwaza bwaki kandi dufite ibiribwa tudakennye.”
Mfashwenayo Gerald ukuriye gahunda imbonezamikorere y’abana bato mu karere ka Rusizi avuga ko bifashishije urubyiruko kugira ngo buri muturage wese wo mu karere ka Rusizi atunge akarima k’igikoni cyane cyane muri iki gihe cya COVID-19.
Yagize ati “akarima k’igikoni twakabonyemo umuti uhamye twifashishije ubukangurambaga hamwe n’inzego z’ibanze, abajyana b’ubuzima n’urubyiruko rw’ abakorerabushake ku buryo buri muturage wese wo mu karere ka Rusizi ubu afite akarima k’igikoni. By’umwihariko umuryango ugaragaje imirire mibi, ubutaka bwose yaba afite turagerageza ku bufatanye n’inzego z’ibanze zose tukamufasha kubukoramo akarima k’igikoni.”
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































