Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rwamagana: Abarimu barasaba ababyeyi ubufatanye butajenjetse mu myigire y’abana

Munezero Jeanne d’Arc

Abarimu bo mu karere ka Rwamagana bashima Leta ko yabasubije agaciro, Mwarimu akaba ari umuntu wubashywe na sosiyete, bityo barasaba ababyeyi ubufatanye busesuye kugira ngo abana bige neza kandi abarezi na bo buzuze inshingano zabo nk’uko bazisabwa.

Ibi byatangajwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Kigabiro. Hagaragajwe ko ibyo Leta isabwa kugira ngo abana bajye mu ishuri yabikoze, igisigaye ari uruhare rwa mwarimu n’ababyeyi ku burezi bw’umwana.

Kugeza ubu mu Karere ka Rwamagana, 99% by’abana bajya ku ishuri. Mu mashuri abanza ni ho uyu mubare uri hejuru ndetse abarimu ni ho bahera basaba ababyeyi kuboherereza abana mu bindi byiciro kandi bakabakurikirana.

Aba barezi bemeza ko Leta yubatse ibyumba by’amashuri ku buryo nta mwana ugikora ingendo ndende ajya ku ishuri, kandi yazamuye umushahara wa mwarimu, ndetse Umwarimu SACCO nayo ikabafasha kuzigama no kubona inguzanyo ku nyungu ntoya.

Nsanzamahoro Ezeckiel ni umwarimu. Yemeza ko biteguye gukorana imbaraga kugira ngo bigishe neza abana b’u Rwanda. Akomeza agira ati “Umwuga w’uburezi ni umwuga usaba ubufatanye. Leta yakoze ikintu gikomeye ko amafaranga yo kwishyura (ishuri) ari make cyane, uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 busa nk’aho ari ubuntu, ikintu dukeneye nk’abarimu b’umwuga ni uko ababyeyi baduha abana tukabigisha kandi ntibibe terera iyo ahubwo hakaba ubufatanye.”

Uwamwezi na we ni umwarimu muri Kigabiro yemeza ko biteguye kwigisha neza abana b’u Rwanda kuko nabo bafashwe neza. Agira ati “Dukeneye ubufatanye bwa Leta, mwarimu n’ababyeyi kuko mwarimu ntabwo yaharirwa uburezi bw’umwana wenyine”

Umwe mu babyeyi bahagarariye abandi, yashimye Leta gahunda yashyizeho yo kugaburira abana ku ishuri, iyi gahunda ituma ababyeyi bashishikarira cyane kujyana abana ku ishuri kandi n’abana nabo bakiga batuje.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, ashima uruhare rw’abarimu mu burezi yakomeje agira ati, “Turabibutsa ko batari bonyine (abarezi) umwana ahuriweho n’inzego za Leta, abarezi n’ababyeyi, igihe babona hari icyo bakeneye ku nzego za Leta babitubwira tukabibafashamo.”

Mu Karere ka Rwamagana habarurwa amashuri abanza n’ayisumbuye 150. Muri ayo amashuri abanza ni 83 na ho 67 ni amashuri yisumbuye; muriyo ibigo bya Leta ni 54, ibigo bifashwa na Leta ni 40 na ho ibyigenga ni 56.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities