Amatsinda akomeye y’abanyabyaha bakoresha ikoranabuhanga ku rwego mpuzamahanga ari kurushaho kwibanda ku bujura bushingiye ku rukundo ibyo mu Cyongereza bita Romance Scamms aho bashuka abantu babizeza urukundo, nyuma bakabiba amakuru bwite ndetse n’amafaranga menshi.
Mu mwaka wa 2020, ubwo isi yari iri mu icuraburindi ryakuruwe na COVID-19 abantu hafi ya bose ku isi ikabategeka kutava mu rugo, nibwo abo bajura urebye bakajije umurego.
Icyakora na nyuma y’uko kiriya cyorezo gicitse, ntibacitse intege kuko bakaza umurego mu gihe kibanziriza umunsi bita ‘uw’abakundana, le Jour Saint- Valentin.
Abo batakamutwe b’abahanga mu ikoranabuhanga bazi neza ko mu gihe nk’icyo hari abantu bicwa n’irungu ryo kutagira ubaganiriza bityo bakaboneraho uburyo bwo kubatekera umutwe.
Ikindi kibazo gikomeye ni uko ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) buri gutuma ubu bujura burushaho kwiyongera kandi bukagorana kubumenya.
Imibare iteye inkeke
Nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) tuhafashe nk’urugero, Abanyamerika batakaje arenga miliyari 16 z’amadolari mu mwaka wa 2024 kubera kwibirwa kuri murandasi babeshywa urukundo.
Umuntu umwe muri barindwi bakuze muri Amerika yemeye ko yigeze gutakaza amafaranga kubera ubu buriganya, aho abatekamutwe bakoresha imyirondoro mpimbano kuri murandasi bakubaka umubano w’urukundo n’uwo bashaka kwiba.
Cliff Steinhauer, ushinzwe umutekano w’amakuru mu muryango National Cybersecurity Alliance, yavuze ko ubu buriganya bushingira ku kwizerana, amarangamutima no kwihutisha ibintu, cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru ijyanye n’urukundo.
Igitangaje kandi kibabaje ni uko abantu bageze mu zabukuru ari bo bibasirwa cyane kandi ubusanzwe baba bazwiho ‘ubunararibonye’
Nubwo Komisiyo y’Ubucuruzi muri Amerika (FTC) yagaragaje ko ubu buriganya bwibasira abantu b’ingeri zose, Michael Rod ukorera FBI uyobora itsinda rirwanya uburiganya bukorerwa abageze mu zabukuru, yavuze ko abakuze ari bo bibasirwa cyane.
Mu myaka mike ishize, amakosa y’imyandikire cyangwa interuro zituzuye byafashaga abantu gutahura uburiganya. Ariko muri iki gihe ubwenge buhangano bwatumye bigorana cyane gutahura ko ibintu runaka byanditswe n’ubwo bwenge ubwabwo cyangwa byakozwe n’umuntu runaka.
Abatekamutwe kandi bakunda kwimurira ibiganiro ku mbuga zohererezanya ubutumwa bw’ibanga (private messaging apps) aho biborohera guhisha ibikorwa byabo.
Si muri Amerika gusa…
Nubwo bishobora kugaragara nk’ibikorwa by’umuntu ku giti cye, uburinganya bwitwikiriye urukundo bukorwa ndetse n’amatsinda akomeye afite ibigo bikorera mu bihugu byo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya nka Laos, Cambodia na Myanmar.
Mu mwaka ushize, Polisi mpuzamahanga( Interpol) yatangaje ko hafashwe abantu barenga 200 bakekwaho ubu buriganya mu bihugu 14 bya Afurika, bakaba bari baribye abantu 1,400 amafaranga agera kuri miliyoni 2.8 z’amadolari.
Muri Amerika mu rwego rwo kubirwanya FBI ikorana n’inzego mpuzamahanga mu kurwanya ndetse Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza byafatiye ibihano amatsinda n’abantu babigizemo uruhare.
Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yashyizeho itsinda ryihariye yise Scam Center Strike Force rihuza inzego zitandukanye mu gukurikirana no gufatira ibihano abatekamutwe.
Abashinzwe kurwanya ibyo byaha bagira abantu inama yo kujya babanza kwitondera amakuru y’urukundo kuko abayakoresha bashaka kwiba hari ibyo bagenderaho.
Bimwe muri byo ni uko bazi ko hari abantu bumva umuntu ubabwiye cyangwa ubandikiye ko abakunda cyangwa abifuriza ibyiza, bakamera amababa.
Abo bajura kandi bizeza abantu ko ibyo baganira nabo bizaba ibanga.
Inzobere mu buryo abo bantu bakora yitwa Jordan Burris ivuga ko ikindi kiranga imikorere y’abo batekamutwe ari igitutu bashyira ku bantu, mbese ntibabahe agahenge ngo hato aho bataza kubavumbura.
N’ubusanzwe, ikinyoma kivuzwe cyangwa gisubiwemo kenshi gifatwa nk’ukuri.
Inyandiko iri muri Politico yasohotse kuri uyu wa Gatandatu tariki 14, Gashyantare, nk’umunsi witwa ko ari uw’abakundana, yanditsemo ko Jordan Burris atanga uyu muburo:
“Niba umuntu ari kwihutisha ubucuti kandi akagusaba kugumana ibanga cyangwa kohereza amafaranga, banza ubitekerezeho. Ikoranabuhanga rirahinduka, ariko uburyo bwo gushuka buracyashingira ku kwihutisha ibintu no gutandukanya umuntu n’abandi.”
Imbuga nkoranyambaga zikoreshwa ahanini muri ubwo buringanya ni Facebook, Instagram na WhatsApp.
Abatekamutwe bakunda kwiyita abasirikare bari mu butumwa, abaganga bari mu mahanga, cyangwa abashoramari bafite amafaranga menshi.
Mu kwiba abantu, bageza aho bavuga ko bafite ikibazo cyihutirwa (nk’itike y’indege, umusoro, cyangwa amafaranga yo gufungura konti) maze bagasaba kohererezwa amafaranga.
Mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika, inzego z’umutekano zimaze kugaragaza ko ubu buriganya buri kwiyongera, cyane cyane ku rubyiruko rukoresha cyane imbuga nkoranyambaga.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, mu mwaka wa 2025 rwabwiye itangazamakuru hari abantu batekerwa umutwe bakerekwa imodoka zitwa ko ari nshya kandi zihendutse, bakishyura umuntu batazi kandi iyo modoka mu by’ukuri ari ifoto yavunywe kuri Google Images.
Umuvugizi w’uru rwego yasabye abantu kujya bareka gutwarwa n’amarangamutima ngo bacucurwe utwabo baruhiye.













































































































































































