Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’Umujyi wa Kigali beretse itangazamakuru abantu bafatiwe mu byaha birimo magendu no gucuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.
Yaba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga ndetse n’uwa RIB, Dr Thierry Murangira bombi bavuze ko abo bantu bafatiwe mu gikorwa cyiswe USALAMA XI-2025 kimaze iminsi gikorerwa mu gihugu hose, kikaba cyarabaye hagati y’itariki 13 n’itariki 17, Ukwakira, 2025.
Abantu 72 nibo bafatiwe muri uwo mukwabo, muri bo 14 bakaba ari abo mu Mujyi wa Kigali.
Ibicuruzwa byawufatiwemo ni ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ibiyobyabwenge, inyama, amavuta yo kwisiga n’imiti.
Ibyafashwe bifite agaciro ka Miliyoni Frw 106.
Umuvugizi wa RIB asaba abaturage kujya babanza gusuzuma neza ibicuruzwa bacuruza cyangwa bagura, bakareba niba byujuje ubuziranenge.
RIB kandi iburira abacuruza ibitujuje ubuziranenge ko iki gikorwa kizakomeza hagamijwe gukumira ingaruka mbi ibi bicuruzwa bigira ku buzima no guhana ababifatirwamo.

Bimwe mu byerekanywe ko byacuruzwaga nka magendu.













































































































































































