Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umutekano ni inkingi ikomeye y’iterambere rirambye- Minisitiri Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko aho abaturage bizeye ko umutekano wabo urinzwe nta mpungenge z’ibyaha bishobora kuwuhungabanya bafite, iterambere rirambye rigerwaho.

Ibi Minisitiri Busingye yabigarutseho kuri uyu wa kane tariki 7 Gashyantare 2019, ubwo hasozwaga inama mpuzamahanga ya 24 ya Interpol ishami rya Afurika  yari imaze iminsi itatu iteraniye i Kigali.

Yagize ati “Ntagushidikanya ko ubufatanye no gushyirahamwe, guhana hana amakuru hagati y’inzego za Polisi z’ibihugu byacu bizatanga umusaruro mwiza mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.”

Iyi nama yaganiriwemo ibibazo bibangamiye umutekano ku mugabane wa Afurika n’ingamba zafatwa mu kubihashya. Bimwe mu by’ingenzi byagaragajwe nk’ibibangamiye umutekano w’uyu mugabane harimo ikibazo cy’icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, iterabwoba, ruswa n’ibyaha bimunga ubukungu, icuruzwa ry’abantu ndetse n’imirimo mibi ikoreshwa abana.

Muri iyi nama kandi abayitabiriye bagaragarijwe uko umushinga wo kurwanya ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga (The Table Top Exercise) washyizweho n’abayobozi ba Polisi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba uzafasha mu gukumira ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga muri aka karere.

Minisitiri Busingye yavuze ko ubu bufatanye mu kurwanya ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga bizatanga umusaruro kuko abashinzwe kurwanya ibi byaha bazahanaha amakuru ndetse bakanasangira ubunararibonye.

Yasabye ko inzego za Polisi zarushaho kugira ubufatanye n’imiryango itegamiye kuri leta ikorera kuri uyu mugabane hagamijwe gushaka umuti urambye watuma Afurika ibaho itekanye.

Aha akaba yashimiye umuryango mpuzamahanga ugamije amahoro (Search for a common ground) uruhare ukomeje kugira mu kurwanya ibyaha bihungabanya uburenganzira bwa muntu.

Ubwo yatangizaga iyi nama Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente yasabye inzego za Polisi guhuza imbaraga n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha bibangamiye umutekano n’uburenganzira bwa muntu ku mugabane wa Afurika.

Ni ku nshuro ya 24 inama ya Interpol ishami ry’ Afurika ibaye. Ni inama iba nyuma y’imyaka ibiri aho ihuza abayobozi ba za Polisi z’ibihugu bigize uyu muryango bakarebera hamwe uko banoza imikorere n’imikoranire hagamijwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, inama itaha ikaba iteganijwe mu mwaka 2021 ikazabera mu gihugu cya Benin.

Panorama

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities