Raoul Nshungu
Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda, (Rwanda FDA), cyatangaje ko cyahagaritse itumizwa, icuruzwa no gukwirakwiza ku isoko ry’u Rwanda imiti yitwa Relief kuko itujuje ubuziranenge.
Itangazo rya Rwanda FDA ryo ku wa 11 Kamena 2025 rivuga ko bihereye mu igenzura rihoraho ry’ubuziranenge bw’imiti iri ku isoko, yatahuye “imiti itemewe yitwa “RELIEF” y’ibinini iri mu ngano zitandunye ku isoko ry’ u Rwanda.”
Iri tangazo rigira riti “Imiti ivura igize ibyo binini irimo ‘Diclofenac Sodium, Paracetamol, Chlorpheniramine Maleate na Magnesium Trisilicate’.”
Rwanda FDA yasabye abinjiza imiti mu gihugu, abayiranguza na farumasi zidandaza zose guhagarika gukwirakwiza no guha abarwayi imiti yose y’ibinini yitwa RELIEF, kandi ingano yose bafitanye mu bubiko igashyirwa mu kato.
Iti “Abantu bose barasabwa kutagura no kudakoresha ibi binini byitwa RELIEF kugera igihe hazafatirwa indi cyemezo.”
Rwanda FDA ivuga ko gukoresha,gukwirakwiza iyi miti bitemewe n’amategeko kandi uzabifatanwa azahanwa n’amategeko.














































































































































































