Buri kwezi muri AZAM Rwanda Premier League, hagaragaramo impano z’abakinnyi benshi bitwara neza. Umuseke ugiye kujya utora uwahize abandi mu kwezi.
Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Ukwakira 2016, nibwo hatangizwa ku mugaragaro shampiyona y’u Rwanda, AZAM Rwanda Premier League.
Ikinyamakuru Umuseke kigiye kujya gitora umukinnyi w’ukwezi, ashimirwe umusaruro mwiza yahaye ikipe akinira mu kwezi.
Uko iyi gahunda izakorwa:
Gahunda yo gushimira abakinnyi bitwaye neza muri Shampiyona y’u Rwanda buri kwezi ntabwo imenyerewe mu Rwanda. Umuseke wahisemo gukora iyi gahunda ikoresheje amajwi y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Kuva ku itariki ya mbere buri kwezi kugera tariki 20, abanyamakuru b’Umuseke, n’abanyamakuru b’imikino batandukanye bakurikinira hafi Shampiyona y’umupira w’amaguru y’u Rwanda, bazajya batoranya abakinnyi bane bitwaye neza mu kwezi, hanatangazwe impamvu zagendeweho batoranywa.
Amazina y’aba bakinnyi bane, azajya ashyirwa ku rubuga rwa Internet, Umuseke.rw, aho abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bazajya batorera uwo babona wahize abandi. Amatora kuri Internet azajya amara iminsi 11.
Tariki ya mbere y’ukwezi gukurikiraho, Umuseke uzajya utangaza umukinnyi witwaye neza mu kwezi.
Uko umukinnyi watsinze azajya ashimirwa:
Umunyamakuru w’imikino w’Umuseke azakora inkuru yihariye (exclusive interview) ku mukinnyi watsinze. Anahabwe ishimwe (Award). Ifoto y’umukinnyi wahize abandi mu kwezi, izajya imara ukwezi ku rubuga Umuseke.
Gushimira abakinnyi buri kwezi, ni ikintu kitamenyerewe muri ruhago y’u Rwanda. Umuseke wakoze iki gikorwa mu rwego rwo kubaka no gushyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, by’umwihariko abakinnyi bawukina.
Source: Umuseke














































































































































































