Uyu munsi ku wa 18 Ukwakira 2016, guverinoma y’u Rwanda yatanze ubutumwa bw’akababaro bwo gufata mu mugongo umuryango wa Kigali V Ndahindurwa, wari Umwami w’u Rwanda, watanze ku wa 16 Ukwakira 2016.
Ubwo butumwa bugaragaramo ko Guverinoma yiteguye gutanga inkunga yose ishoboka mu itabazwa rye.
Uwahoze ari umwami w’u Rwanda yirukanywe n’abakoloni b’ababiligi anyuzwa muri Tanganyika (Tanzaniya y’ubu), ku wa 2 Ukwakira 1961. Kigeli V Ndahindurwa yabaye muri Uganda na Kenya mbere y’uko ajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1992.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko itarashobora kuvugana n’umuryango wa Kigeli ku bijyanye n’imihango yo kumutabariza (kumushyingura), ariko igihe cyose hazafatirwa icyemezo Guverinoma izatanga inkunga yose ishoboka.
Kigeli V Ndahindurwa yabaye umwami mu Rwanda nyuma y’urupfu rwa mukuru we Mutara III Rudahigwa, waguye i Bujumbura mu 1959. Kubera ko Rudahugwa nta muhungu yari afite wo kumusimbura ku ngoma, himitwe murumuna we Ndahindurwa yari afite imyaka 23.
Panorama













































































































































































