Ku wa Gatatu tariki ya 16 Mutarama 2019, abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, basuye abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda bungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo inzoga zitujuje ubuziranenge zicike. Aba basenateri bakaba bari bayobowe na perezida wA komisiyo, Hon. Rugema Mike.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, abayobozi muri Polisi y’u Rwanda bagaragarije abasenateri imiterere y’ikibazo k’inzoga zitujuje ubuzirange, banagaragaza icyo Polisi n’izindi nzego bakora mu kurwanya izi nzoga.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, DCGP Dan Munyuza, yavuze ko ikibazo k’inzoga zitujuje ubuziranege gikomeye ariko ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abanyarwanda muri rusange ikibazo kigenda kigabanuka.
Yagize ati “Mu kurwanya izi nzoga,Polisi ikorana n’ikigo k’igihugu gitsura ubuzirange (RSB), Minisiteri y’ubuzima, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake hakagenzurwa ahakorerwa ziriya nzoga.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo hari ingamba zafashwe mu kurwanya izi nzoga zikorerwa mu gihugu imbere hakiri ikibazo gikomeye cyo kuba inyinshi zinjira mu gihugu zivuye mu bihugu by’abaturanyi.
IGP Dan Munyuza yavuze ko Polisi mu bikorwa byayo iyo ifashe ziriya nzoga zimenerwa mu ruhame igatanga n’ubukangurambaga mu banyarwanda ibagaragariza ingaruka mbi zazo kubuzima bwabo kubera umwanda ziba zakoranwe ndetse no kuba zituma bakora ibyaha bitandukanye iyo bamaze kuzinywa bigatuma abenshi bafungwa.
Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena, Senateri Rugema Mike ari na we wari uyoboye iryo tsinda ry’abasenateri ryasuye Polisi y’u Rwanda, yavuze ko abasenateri baje kuganira n’abayobozi ba Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe umutekano w’igihugu, kandi rukaba rugira uruhare mu gukurikirana igikorwa cyo kubahiriza ubuziranenge bw’ibinyobwa.
Yavuze ko ibiganiro bagiranye byari byiza kandi bizabafasha gutanga inama ku kibazo cya ziriya nzoga.
Yagize ati “Turacyari gusura inzego zirebana n’iki kibazo,ariko amakuru twahawe n’abayobozi ba Polisi ku miterere y’ikibazo azadufasha gufata umwanzuro no gutanga inama z’uko ikibazo cyagabanuka.”
Senateri Rugema avuga ko ikibazo k’inzoga zitujuje ubuziranenge kitaranduka burundu ariko cyagabanya ubukana gifite muri iyi minsi.
Avuga ko hakenewe gukomeza ubukangurambaga mu banyarwanda bakumva uburemere bw’ingaruka za ziriya nzoga, bakirinda kuzinywa bitwaje ko zihendutse ugereranyije n’izujuje ubuziranenge ahubwo bakazirikana ingaruka zigira ku buzima bwabo no ku mutekano w’igihugu.
Mu 2017 mu gihugu hose habaruwe inganda 218 zakoraga amoko y’inzoga agera ku 152, mu mwaka wa 2018 inganda 150 zarafunzwe muri zo 42 zirafungurwa na ho 13 zicibwa amande.
Panorama









































































































































































