Itangazo ryatanzwe na RURA, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2020, rivuga ko guhera ku wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2020 ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bizagabanyuka.
Itangazo rigaragaza ko igiciro cya lisansi kizava ku 965Frw kikagera kuri 908Frw i Kigali. Igiciro cyagabanyutseho amafaranga 57 kuri lituro imwe.
Igiciro cya Mazutu i Kigali cyavuye kuri 925Frw kigera kuri 883Frw kuri litiro imwe. Ni ukuvuga ko cyagabanyutseho amafaranga 42 kuri litiro imwe.
Panorama.rw













































































































































































