Mu karere ka Muhanga haravugwa imbwa zirirwa zizerera mu baturage, bigateza umutekano muke kuko zibicira amatungo. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hagiye kwifashisha umutego wo kuzifata izidafite ba nyirazo zikicwa.
Bivugwa ko izi mbwa zirirwa kandi zikarara zigendagenda ku buryo zirukankana abaturage ndetse abandi zikabarya, zikica n’amatungo.
Nk’uko tubikesha Kigali Today, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2021, mu kagari ka Kivumu mu murenge wa Shyogwe, imbwa y’umuturage yariye ihene ebyiri z’umuturanyi we zizisanze aho zari ziziritse.
Iyo ijoro riguye kandi mu mujyi wa Muhanga hagaragara imbwa zizerera zikirukankana abantu zishaka kubarya cyangwa zikarya amatungo y’abaturage.
Umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe ubworozi Kayiranga Kaliope, avuga ko ibarura riheruka ryagaragaje ko abatunze imbwa babarirwa muri 450 mu karere kose, mu gihe ikingira ry’umwaka ushize hakingiwe izisaga 300.
Kayiranga avuga ko umuti usanzwe wifashishwa mu kwica imbwa zizerera urimo kuvanwa ku isoko ku buryo akarere kamaze gutumiza uburyo bushya bw’imitego izifata zikiri nzima kugira ngo zisubizwe ba nyirazo cyangwa zicwe.
Agira ati “Tugiye kujya mu kigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB), kuzana iyo mitego imbwa zizajya zijyamo zikagumamo noneho mu gitondo tukajya kuzireba, izifite ba nyirazo bakaza kuzifata, izitabafite nta kundi tukazica”.
Yongeraho ati “Ikindi burya imbwa zitwa ibihomora ziba zaraturutse mu ngo ahubwo ba nyirazo barananiwe kuzitaho ibyo bigatuma zizerera, zikabwagurira mu gasozi zigakura ntawe uzitaho ari yo mpamvu zirya abaturage n’amatungo”.
Izi mbwa n’ubwo zizerera, amabwiriza yo gutunga imbwa ateganya ko isohoka hanze iri kumwe na nyirayo gusa, kandi ishumitse ku buryo itakwirukankana umuntu.
Ibyo bivuze ko imbwa zose zizerera nta ba nyirazo zifite, bikaba biterwa n’uko abazoroye bazifata nabi bakazirekura ngo zijye guhiga, cyangwa ubwazo zikivana mu ngo kubera kubura ibyo kurya bihagije.
Panorama














































































































































































Prosper MUSEMAKWELI
February 2, 2021 at 19:56
arega imbwa ni itungo rikomeye kandi ryabishoboye kuko iyo ritagira nyiraryo nta muco rigira rigomba kwicwa