Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ibikorwa 700 biracyari mu bishanga by’Umujyi wa Kigali

Hamwe mu bishanga byo mu Mujyi wa Kigali haracyarimo ibikorwa bitarimurwa (Ifoto/RBA)

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bugaragaza ko mu bikorwa birenga 7000 byabaruwe ko bigomba gukurwa mu bishanga no mu manegeka hasigayemo 700.

Abaturage batujwe mu midugudu y’icyitegererezo baganiriye na RBA dukesha iyi nkuru, bavuga ko byabakemuriye ikibazo cyo guhora bahangayitse bikanga ibiza.

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hagiye hubakwa imidugudu y’icyitegererezo yo gutuzamo abakuwe ahashyira ubuzima bwabo.

Bamwe mu batujwe muri iyi midugudu y’icyitegererezo bavuga ko byahinduye imibereho yabo n’iterambere kuko hari n’imishinga begerejwe.

Aho ibi bikorwa byakuwe nko mu Murenge wa Ndera ahazwi nko ku Mulindi hakundaga kurengerwa n’imyuzure, umuhanda w’itaka waruhari ukarengerwa.

Kuri ubu nyuma yo kuhimura abaturage n’ibikorwa byabo hamaze kugera umuhanda wa kaburimbo n’imyuzure yaragabanutse.

Ibi ni na ko bimeze Mu gishanga cya Gikondo na cyo cyari kirimo inganda  n’ibikorwa by’abaturage nyuma bikaza kuhakurwa. Kuri ubu hari kugenda hategurwa ubusitani.

Cyakora bamwe mu bagifite ibikorwa mu bishanga kandi babifitiye n’ibyangombwa by’ubutaka barifuza ko babyimurwamo kuko na bo bahora bafite ubwoba.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA kiri mu bikorwa byo gutunganya ibi bishanga byimurwamo abaturage na bimwe mu bikorwa byabo,ahandi hakarimbishwa kugira ngo hazahinduke ahantu nyaburanga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko kwimura abaturage mu bishanga n’ahashyira ubuzima bwabo mu kaga ari gahunda Leta y’u Rwanda ishyizemo imbaraga mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibiza.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugaragaza ko ibikorwa 7222 ari byo byabaruwe ko bigomba gukurwa mu bishanga hakaba hamaze gukurwamo 6522.

Abaturage 2856 bahawe amafaranga yo gukodesherezwa. Kuri ubu abagikodesherezwa ni 86. Ababaruwe ko bazatuzwa muri gahunda y’abatishoboye ni 2068.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities