Abagize imiryango irenga 200 yo mu karere ka Gatsibo yagizweho ingaruka n’ibiza byabaye umwaka ushize ndetse n’abahoze batuye mu manegeka, barishimira ko batangiye kubakirwa inzu zo guturamo nyuma y’igihe bagorwa no kubona aho gukinga umusaya.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buvuga ko bitarenze muri Nyakanga uyu mwaka, izi nzu zizaba zamaze kuzura.
Mu Mudugudu wa Mishenyi mu Murenge wa Ngarama, aharimo kubakwa inzu zizatuzwamo imiryango 30 yasizwe iheruheru n’ibiza byabaye umwaka ushize imirimo irarimbanije.
Aha harimo kubakwa izi nzu ni mu butaka bungana na hegitari eshanu bwaguzwe na leta, kugira ngo butuzweho abagize iyi miryango babanje no gucumbikirwa mu mashuri ubwo bari bamaze gusenyerwa n’ibiza, nyuma baza gucumbikirwa n’abaturanyi abandi bakodeseherezwa n’ubuyobozi.
Uretse abafundi n’abayede bashyizweho na leta kugira ngo iki gikorwa cyo kubaka izi nzu cyihute, abagenerwabikorwa na bo bashyiraho akabo;
Mu nzu 30 zirimo kubakwa mu Mudugudu wa Mishenyi harimo izigera kuri eshatu zisa n’izamaze kuzura, ku buryo ba nyirazo bamaze kuzituzwamo.
Kugeza ubu mu karere kose habarurwa imiryango igera kuri 200 yagizweho ingaruka n’ibiza ndetse n’iyo byagaragaye ko ituye mu manegeka.
Umuyobozi w’aka karere Gasana Richard avuga ko imirimo yo kubakira iyi miryango igeze ku gipimo cya 60%, ku buryo bitanga icyizere ko muri Nyakanga izaba yamaze kurangira.
Kugeza ubu mu karere ka Gatsibo mu 2020 warangiye imiryango igera kuri 810 itaragiraga amacumbi yubakiwe.
Ubuyobozi bw’aka karere butangaza ko nyuma bwaje kubarura indi miryango isaga gato 1800 yari ituye mu nzu zitameze neza, ariko muri yo igera kuri 910 yamaze gutuzwa neza indi nayo iracyubakirwa kandi ngo ni igikorwa kizarangira mu gihe cya vuba.
Ubwanditsi













































































































































































