Abapolisi 30 baturutse mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, abo mu ishami rishinzwe guherekeza abanyacyubahiro n’abo mu ishami rishinzwe ikinyabupfura, batangiye bari mu masomo nyongerabumenyi azamara ibyumweru bitatu, bakarishya ubwenge mu gukoresha za moto zifashishwa mu gucunga umutekano mu muhanda.
Aya mahugurwa arabera i Gishali mu ishuri rya polisi abaye ku nshuro ya Gatatu ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, andi mahugurwa yabanjirije aya yabereye i Mayange mu Karere ka Bugesera andi abera mu Mujyi wa Kigali.
Abahugurwa barakurkirana ibijyanye no gutwara moto ugendera ku muvuduko muremure, kugabanya umuvuduko, gufata feri byihuse, uburyo wakoresha mu gihe moto iguye, n’uburyo wagenzura ikinyabiziga cyangwa wagishaka ukakigeraho mu buryo bwihuse.
Atangiza aya mahugurwa, CP Robert Niyonshuti Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbere kubaka ubushobozi bw’abapolisi no kubahugura neza kuko ari kimwe mu bisabwa kugira ngo impanuka zo mu muhanda zikumirwe.
Brig. General Stefano Dragani, uhagarariye Polisi y’Ubutaliyani mu Rwanda yavuze ko aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi abapolisi b’u Rwanda mu kazi kabo ndetse akaba anakubiye mu masezerano y’ubufatanye ari hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.
Ubwanditsi













































































































































































