Bamwe mu baturage baracyafite imyumvire y’uko kubyara abana benshi ari amaboko, gusa impuguke mu by’ubukungu zo zemeza ko kubyara bake ariryo terambere ry’igihugu; kuko iyo umuturage abyaye abo adashoboye kurera aba ashyizeho leta umuzigo.
Impuguke mu by’ubukungu zemeza ko ubukungu bw’igihugu bushingira ku baturage bacyo rero iyo umubare wiyongera cyane ku buryo budasanzwe bigira ingaruka ku baturage. Nubwo ubyara aba ari ku giti cye ariko hari ibyo akenera kugira ngo umwana akure, iyo atabibonye bisaba ko leta ibigiramo uruhare. Buri muturage agiye abikora byaba ari ikibazo ku bukungu kuko byabera umuzigo leta.
Mukagasana Annociatta ni umuturage wo mu murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro. Avuga ko kubyara ntacyo bitwaye kandi ko kuringaniza urubyaro we abibona nk’icyaha nta n’urubyiruko rukwiye kuboneza urubyaro, kuko utaringaniza abo utabyaye kandi binabashora mu buraya.
Agira ati “Sinumva uburyo abanyarwanda batagishaka kubyara kandi abana ari umugisha. Nta mwana ubura ikimutunga yavutse. Ikindi mujye mumenya ko kuringaniza urubyaro ari icyaha hari n’abababuze. Ese nk’urubyiruko ruringaniza gute? Umuntu aringaniza abo atabyaye? Njyewe mbona ari ukurushora mu busambanyi ari nabyo bisigaye bituma bashaka ntibabyare. Rwose bakwiye kubireka!”
Teddy Kaberuka ni umwe mu mpuguke mu by’ubukungu. Yemeza ko nta muturage wagakwiye gukomeza kugira iyo myumvire, kuko kubyara ari ukurera kandi ntawe ukwiye kubyara yumva ko leta ariyo ikwiye kumurerera kandi leta ari abaturage.
Agira ati “akenshi iyo umudamu abyaye amara igihe adakora imirimo ibyara inyungu. Iyo adafasha umugabo, usanga haboneka ubukene kandi kubyara ni ukurera. Iyo utababoneye ubushobozi usanga igihugu gifite abana mu muhanda kandi akenshi usanga n’amakimbirane menshi yo mu ngo ashingira ku bibazo nk’ibyo.”
Akomeza agira ati “ikindi uko umubare w’abaturage wiyongera ni nako umubare w’abashomeri wiyongera mu gihugu, kuko bitoroshye ko bose babona imirimo. Iyo babuze icyo bakora biba ari umutwaro kuri leta ndetse no kuri sosiyete, ari na yo mpamvu igenamigambi rijyanye n’iterambere risanishwa n’igenamigambi rijyanye no kuboneza urubyaro, kugira ngo abantu biyongere mu kigero kitari hejuru cyane kandi iterambere ry’igihugu rizamuke kive mu bukene.”
Akomeza avuga ko igenambigambi ry’igihugu rijyana n’ubushobozi Buhari. Ati “iyo usesenguye ukareba uko ubukungu bw’u Rwanda bugenda buzamuka, ukareba n’uburyo umubare w’abaturage uzamuka, usanga harimo ikinyuranyo. Abaturage bariyongera cyane kurusha uko ubukungu bwiyongera. Rero nibakomeza kwiyongera ntabwo ubukene buzagabanyuka kuko bugabanuka ari uko umutungo uhari usarangagwa ku bantu batari benshi. U Rwanda rufite ubwiyongere aho umugore umwe abyara hafi abana batanu, mu gihe ubukungu bukazamuka ku kigero cy’umunani. Ubwiyongere buri hejuru bukomeje gutya rya terambere twifuza ntitwarigeraho ku buryo bwihuse.
Abahanga basobanura ko iyo ugereranyije n’abana bavuka mu Rwanda, buri mwaka havuka abana bangana n’abaturage batuye Akarere ka Gatsibo, bivuze ko mu myaka 10 haba havutse abana bangana cyangwa barutaho gato abaturage batuye uturere 10 tw’u Rwanda.
Byari byitezwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 5.1% uyu mwaka, gusa COVID -19 ishobora kuzakoma mu nkokora iyi ntego.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































