Leta y’u Rwanda yirukanye mu gihugu, Umubiligi Vincent Lurquin wari mu Rwanda kuva ku itariki ya 16 Kanama 2021, kubera kwiha uburenganzira bwo gukora umurimo w’ubwunganizi mu mategeko.
Vincent Lurquin yari yagaragaye mu Rukiko ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021, avuga ko yaje kunganira Paul Rusesabagina.
Nk’uko byatangajwe na RBA dukesha iyi nkuru, mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba ku wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021, nibwo Vincent Lurquin aherekejwe n’abapolisi yakuwe ku rwego rw’ibiro by’abinjira n’abasohoka ajyanwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe.
Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, ruvuga ko uyu mugabo yinjiye mu mu Rwanda tariki ya 16 z’uku kwezi ahabwa visa yo gusura y’iminsi 30, ariko uru rwego ruza gutungurwa n’uko tariki ya 20 z’uku kwezi yagaragaye mu rukiko ari mu bunganira umwe mu banyarwanda ukurikiranyweho ibyaha n’inzego z’ubutabera ari we Paul Rusesabagina.
Ibi ngo yabikoze nta burenganzira abifitiye ndetse nta n’icyangombwa kimwemerera gukorera mu Rwanda ikizwi nka work permit yari yagahawe.
Regis Gatarayiha umuyobozi mukuru w’ urwego rwabinjira n’abasohoka, avuga ko ibi ari icyaha.
Ku wa Gatanu ubwo yagaragaraga mu Rukiko mu rubanza rwa Paul Rusesabagaina n’abagenzi be, Urugaga rw’abavoka mu Rwanda rubinyujije kuri Twitter rwahise rutangaza ko kuba uyu Vincent Lurquin yagaragaraye mu cyumba cy’iburanisha nk’umunyamategeko, yambaye umwambaro ubaranga kandi atari umunyamuryango w’uru rugaga cyangwa ngo abe yarabiherewe uburenganzira, iki kikaba ari igikorwa kitemewe n’amategeko, ndetse uru rugaga rusaba ko yabibazwa agasobanura iyo myitwarire ye.
Urwego rw’abinjira n’abasohoka mu Rwanda, narwo ruvuga ko rwasanze nta ruhushya rwo gukorera umwuga w’ubwunganizi mu mategeko ku butaka bw’u Rwanda, urugaga rw’abavocat mu Rwanda rwahaye uyu Mubiligi.
Vincent Lirquin ni umunyamategeko w’imyaka 62, ubusanzwe akaba abarizwa mu rugaga rw’abavoka rw’i Bruxelle mu Bubiligi.
Panorama












































































































































































