Ababyeyi barashishikarizwa kujya begera abana b’abakobwa ndetse n’abahungu bakabaganiriza ku bijyanye n’imyororokere, kuko bombi inama zibareba. Abana bakeneye guhabwa ubumenyi bungana kuko akenshi usanga ingaruka bose kugira ubumenyi buke bibagiraho ingaruka.
Mu gihe abanyeshuri bari mu biruhuko hirya no hino mu gihugu hari gahunda zitandukanye zijyanye no kuganiriza abana no kubafasha gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere yaba izitegurwa na leta cyagwa se ababyeyi ku giti cyabo, gusa biravugwa ko izi nyigisho zikunze kwibanda cyane ku bana b’abakobwa nyamara na bagenzi babo b’abahungu baba bazikeneye.
Assoumpta Ingabire Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ubwo yasozaga ubukangurambaga nk’ubu bwari bwagenewe abana b’abanyeshuri bari mu biruhuko mu Karere ka Gasabo muri gahunda yiswe “Operasiyo mu mizi” yavuze ko hashobora kubaho ingaruka mu gihe ubutumwa ku buzima bw’imyororokere bwaba bwibanze ku bana bamwe kandi bose bubareba.
Inzego z’ubuyobozi zikomeje gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu, kugira ngo abana bakiri bato bagire amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere, mu kurushaho kwirinda inda zitateganyijwe ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ubu bukangurambaga bugenda butanga umusaruro bugafasha mu gukurikirana ababa bahohoteye abana ndetse bukanafasha bamwe mu bana babyaye bakiri bato kwiyakira no gukomeza ubuzima busanzwe.
Mu karere ka Gasabo kugeza mu kwezi kwa 6 k’uyu mwaka habarurwaga abana bagera kuri 420 batewe inda bakiri bato. Naho mu mwaka ushize wa 2020 abantu basaga ibihumbi 4,452 barafashwe batangira gukurikiranwaho icyo cyaha.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































