Ntezirembo Jean Claude, wahoze ayobota Umurenge wa Muhanga washinjwaga icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato akanamwanduza indwara idakira yagizwe umwere.
Uyu wahoze ari Umunyabanga Nshingwabikorwa yari yarahamwe nibyaha 2 byavuzwe haragauru we kimwe na Niyomugabo Eric washinjwaga ubifatanyacyaha muri ibi byaha byombi.
Ibi byaha bari bakurikiranyweho, bivugwa ko byakozwe tariki ya 9 Kamena 2019 dore ko icyo gihe bahise batabwa muri yombi bafungirwa muri Gereza ya Muhanga, bamaze guhamwa n’ibyo byaha bashinjwaga mu rubanza nomero RP 00689/2019/TGI/MHG rwaciwe ku wa 12/12/2019.
Nyuma yaho gato barajuriye bavuga ko batishimiye imikirize y’urubanza, isomwa ryarwo ryabaye ku wa 16 Ugushyingo 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwemeza ko ikirego cy’ubujurire kuri aba bombi gifite ishingiro, ndetse rwemeza ko ikirego cy’ubujurire bwuririye ku bundi cyatanzwe na Cyuzuzo Angelique uvuga ko yasambanyijwe ku gahato nta shingiro gifite.
Uru rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rwavuze ko rumaze gusuzuma ubujurire n’ibimenyetso byerekeranye n’iri buranisha uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanga, Ntezirembo adahamwa n’ibi byaha yari akurikiranweho, ndetse na Niyomugabo Eric adahamwa n’icyaha cy’ubufatangacyaha mu bwinjiracyaha.
Uru rukiko rwemeje ko imikirize y’urubanza RP 00689/2019/TGI/MHG rwaciwe ku wa 12/12/2019 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ihindutse mu ngingo zayo zose. Hemejwe ko Ntezirembo Jean Claude na Niyomugabo Eric bagizwe abere ku byaha bari bakurikiranweho ndetse rutegeka ko bahita bafungurwa uru rubanza rukimara gusomwa.
Indishyi zari zasabwe muri uru rubanza, zingana na miliyoni 5 na zo zakuweho, gusa urukiko rutegeka ko amafaranga y’amagarama y’urubanza aherera mu isanduku ya Leta.
Manirakiza Olivier












































































































































































