Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gicurasi 2022, inkangu yaridutse ifunga umuhanda Ngororero – Mukamira, inasenya inzu indwi z’ubucuruzi.
Nk’uko tubikesha RBA, Abakoresha umuhanda Muhanga- Ngororero-Mukamira wafunzwe n’inkango, barasaba ko ibikorwa byo kuwutunganya byakwihutishwa ukongera ukaba nyabagendwa kuko wafunze ubuhahirane bw’utu turere n’imodoka zijyana ibicuruzwa i Goma.
Aba baturage bavuga ko hakongerwa imashini zikuramo ibitaka kuko bakurikije uko biri gukorwa nta cyizere bafite cy’uko uyu munsi uyu muhanda wokongera kuba nyabagendwa. Kuri ubu imashini imwe ikuramo ibitaka niyo iri gukora bakavuga ko ugereranyije n’ubwinshi bw’ibitaka, iyi mashini itabirangiza vuba.



















































































































































































