Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kuringaniza amafaranga y’ishuri (Minelivari) atangwa n’ababyeyi mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta n’amashuri afatanya na Leta. Abayobozi b’amashuri bihanangirijwe kutarenga ku mabwiriza yatanzwe.
Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko iki cyemezo kigamije guca imikorere itanoze yagaragaraga mu byemezo by’ibigo by’amashuri ku musanzu w’ababyeyi, aho hari ibigo byasabaga ababyeyi amafaranga y’umurengera bikagora ababyeyi.
Guverinoma yanzuye ko mu mashuri y’incuke n’abanza, umubyeyi azajya yishyura amafaranga 975Frw ku gihembwe aya akiyongeraho umwambaro w’ishuri, amakayi n’ibindi.
Mu mashuri yisumbuye, umusanzu w’umubyeyi ni 19,500Frw ku munyeshuri wiga ataha, mu gihe uwiga aba mu kigo ari 85,000Frw ku gihembwe.
Amabwiriza ya Minisiteri y’uburezi yo ku wa 14 Nzeri 2022, agaragaza ko ku mwana wiga mu mashuri yisumbuye, umubyeyi arebwa n’umwambaro w’ishuri, ibikoresho by’isuku, ibikoresho byo ku meza, ibiryamirwa, inzitiramibu, ikarita y’umunyeshuri, ikarita y’imyitwarire, amafoto magufi n’ubwishingizi bw’umunyeshuri.
Avuga kandi ko bibaye ngombwa kandi byemejwe n’Inteko Rusange y’ababyeyi barerera muri iryo shuri, ibindi byakenerwa n’ishuri bitagomba kurenza 7,000Frw ku gihembwe.
Abayobozi b’amashuri bihanangirijwe ko nta shuri rya Leta cyangwa irikorana na Leta ku bw’amasezerano ryemerewe gusaba abanyeshuri ibindi bikoresho bitaboneka ku rutonde rwatanzwe na Minisiteri y’uburezi.
Aya mabwiriza nta mubyeyi utegetswe kugurira umwambaro w’ishuri cyangwa ikindi gikoresho icyo ari cyo cyose ku ishuri umwana yigaho, keretse umubyeyi abyihitiyemo.
Minisiteri y’uburezi yatangaje ko ibi byakozwe mu rwego rwo guca ubusumbane bwagaragaraga mu mafaranga y’ishuri, bikaba n’imbogamizi ku babyeyi bafite amikoro make. Ibi kandi bizafasha ababyeyi mu kugira uruhare rungana mu burezi bw’abana babo mu mashuri ya Leta, akorana na Leta ku masezerano, ay’incuke, abanza n’ayisumbuye muri rusange no mu mashuri ya tekiniki.
Rwanyange Rene Anthere













































































































































































