Muri politike byose birashoboka! Iyi ni imvugo yakoreshejwe n’abahanga mu bya politike berekana ko inshuti yawe niwe mwanzi wawe, kandi uwo mubyumva kimwe mu mwanya muto ashobora kuba umwanzi wawe ku bw’inyungu ze.
Mu kiganiro kuri Televiziyo y’igihugu ya Kenya, Yoweri Kaguta Museveni yemeje ko yasabye umwana we Muhoozi Kainerugaba kuva burundu kuri Twitter, nyuma y’aho ahavugiye amagambo yababaje Kenya.
Ibi ni nyuma y’aho, Gen. Muhoozi Kainerugaba yari yatangaje ko igisirikare cye gishobora gufata Kenya mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri gusa.
Uyu muhungu w’imfura ya Perezida Museveni yagiye asubiza abamuvuguruzaga kuri Twitter ndetse banamwita umusazi, agira ati “Ibyo mwavuga byose ntawansubiza inyuma kuko nakora icyo nshatse”.
Isesengura rya Panorama risanga kuba Museveni yarasabye umuhungu we kuva kuri Twitter, Muhoozi yagombaga guceceka akaruca ndetse akanarumira, ariko ntabwo ari uko byagenze kuko yahise ahakanira se bigaragaza agasuzuguro.
Hashize amezi atari make, Kainerugaba akomeje gukoresha imvugo zisesereza kuri Twitter. Urugero ku itariki ya 3 Ukwakira 2022 ubwo yavugaga ko ashobora gukandagira ingabo za Kenya mu byumweru 2 gusa agafata Nairobi.
Uwo munsi nibwo na none yatangaje ko ababajwe cyane no kubona Uhuru Kenyatta yaranze kwiyamamariza manda ya 3 mu gihe Itegeko Nshinga ritabimwemereraga.
Iyo myitwarire yaranze imvugo za Gen. Muhoozi yahungabanyije Dipolomasi ya Kenya na Uganda bituma ndetse Yoweri Museveni asaba imbabazi ubwo yagiraga ati “Ntabwo bikwiriye ko umuntu atangira kwivanga no gushotora igihugu cy’ igituranyi.”
Ubwo butumwa bwakomezaga kwamamara, Muhoozi Kainerugaba yahise avanwa ku mwanya we nk’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, ariko mu rwego rwa gisirikare yahise azamurwa mu ntera agirwa Jenerali w’inyenyeri 4.
Iri zamurwa mu gisirikare rya Muhoozi w’imyaka 48 y’amavuko, ryafashwe na benshi nko kumurinda itangazamakuru ndetse na politike ya Uganda, aho amaze igihe kinini avugwaho byinshi birimo no kwitegura gusimbura se mu mirimo ya Perezida wa Repubulika.
Ntihashize iminsi, kuko Perezida Museveni yagaragaye kuri televiziyo y’igihugu ya Uganda avuga umuhungu we ibigwi ashimnagira ko ari “Umujenerali mwiza cyane!”
Kutavuga rumwe hagati ya Yoweri Museveni n umuhungu we Muhoozi Kainerugaba ku byerekeye uburyo akoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter si ibya none.
Uko kutabyumva kimwe byagiye bibaho ariko bikaguma mu ibanga, ni ukuvuga rero ko kuba Perezida Museveni yeruye akiyama Muhoozi mu itangazamakuru, ari ibintu bidasanzwe kandi bikomeye.
Museveni arashaka kwirukana Muhoozi cyangwa nu umukino?
Hashize imyaka myinshi bivugwa ko Muhoozi Kainerugaba agaragazwa nk’umusimbura wa se ariko kuba yarasimbuwe ku mwanya ukomeye yari afite mu gisirikare ahubwo akazamurwa mu ipeti, bishobora kuba bisobanuye ikintu kinini kivuga ko agenda atakarizwa icyizere.
Iri sesengura ryacu ryimbitse rya Panorama risanga Muhoozi nubwo nta mwanya mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Uganda cya UPDF, kuko nta batayo n’imwe ayobora kugeza magingo aya, ariko afite ijambo rikomeye kuko ari Umujyanama wihariye wa Perezida Museveni mu bya gisirkare, akaba ashinzwe ibikorwa bidasanzwe bimwemerera no gukora ibya Politiki birimo na Dipolomasi.
Ibiganiro mpaka ku cyise “Muhoozi project” byatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva mu 2013, ubwo Gen. David Sejusa Tinyefuza wari umuyobozi w’iperereza yandikaga ibaruwa mu ibanga, ivuga ko Perezida Museveni afite umushinga wo gusimburwa na Muhoozi Kainerugaba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Gaston Rwaka













































































































































































