Mu gihe haburaga amasaha make ngo igikombe cy’Isi kigiye kubera muri Quatar gitangire, Karim Benzema w’ikipe y’igihugu cy’u Bufaransa yiyongereye ku bindi bihangange bitazazakina iri rushanwa kubera ikibazo cy’imvune.
Uyu mufaransa w’imyaka 35 iburaho ukwezi kumwe, yagize ikibazo cy’imvune yagiriye mu myitozo y’ikipe y’igihugu mbere ko bahaguruka berekeza muri Quatar.
BBC yanditse ko ku mugoroba w’ejo hashize ku wa 19 Ugushingo 2022, Benzema yanyuze mu cyuma abaganga bemeza ko yagize ikibazo cy’imitsi bizasaba ibyumweru nibura bitatu ari hanze y’ikibuga.
Mu butumwa Karim Benzema yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati “Mu buzima bwange sinigeze ntekereza ariko ubu harageze ngo ntekereze ku ikipe yanjye nk’uko bihora. Ubu hari impamvu itumye mparira umwanya wanjye undi ushobora gufasha ikipe yacu kwitwara neza mu gikombe cy’isi. Mwakoze ku butumwa bunkomeza.”
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Didier Deschamps, yavuze ko na we abababjwe no kubura kwa Benzema ariko yizeye ikipe asigaranye.
Yagize ati “Ndababaye ku bwa Karim wari waragize iki gikombe cy’isi intego ye yambere, biragoye guhita musimbuza ariko mfitiye icyizere abasigaye.”
Karim Benzema yiyongereye ku bandi bakinnyi bakomeye b’u Bufaransa batazagaragara muri iri rushanwa nka Varane, Paul Pogba, Christopher Nkunku na Ng’oro Kante ariko kandi aba bakiyongeraho Sadio Mane wa Senegal, Diogo Jota wa Portugal, Arthur Melo wa Brazil.
Igikombe cy’Isi 2022 kiratangira ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2022 i Doha muri Quatar. Ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri I Kigali ikipe ya Quatar na Ecuador nizo ziri bubimburire andi kujya mu kibuga. Ibihugu 34 bizesurana kugeza tariki ya 18 Ukuboza uyu mwaka.
Nshungu Raoul













































































































































































