Ku wa gatandatu tariki ya 19 Kanama 2023, i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium guhera ssa cyenda n’igice z’igicamunsi, ikipe APR FC yakiriye ikipe GAADIIDKA FC. yo muri Somalia umukino urangira ari igitego 1-1. Ni mu irushanwa rya CAF Champions League.
Ni umukino APR FC yari yiteguye gutsinda nk’uko abenshi bari babyiteze. Yahinduye uburyo yakinishaga abakinnyi b’abanyarwanda gusa, irahindura yongeramo abanyamahanga mu rwego rwo kuzitwara neza.
Ikipe ya APR FC yatangiye isatira cyane ishaka gutsinda, ibona uburyo bwinshi bwari gutanga ibitego ariko ntabwabyazwa umusaruro imbere y’izamu rya GAADIIDKA FC.
Ku munota wa 32, umukinnyi wa GAADIIDKA FC witwa Mohamed Hussein FARA, yabonye igitego cy’ikipe ye, bityo igice cya mbere kirangira, GAADIIDKA FC.iyoboye n’igitego 1-0 bwa APR FC.
Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya APR FC ishaka kwishyura igitego yari yatsinzwe. Ku munota wa 47 Victor Mbaoma umukinnyi ukinira ikipe ya APR FC yatsinze igitego cyo kwishyura.
Iminota 90 y’umukino yarangiye ari igitego 1-1. Ni mu ijonjora ry’ibanze mu irushanwa rya CAF Champions League.
Umukino wo kwishyura uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Kane, tariki ya 24 Kanama. Ikipe ya APR FC isabwa bidasubirwaho gutsinda uyu mukino kugira ngo shobore gukomeza.
Iryoyavuze Sarah













































































































































































