Mu gihe ibikorwa by’amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite bigana ku musozo, abanyamakuru baributswa ko bagomba gushyira hamwe no gukaza ubunyamwuga, cyane cyane mu gutangaza inkuru ku munsi w’Itora.
Abanyamakuru basabwa kuzirikana inshingano zabo zo gutara no gutangaza amakuru ariko kandi icy’ibanze ari ukugira ikibaranga cyemewe n’amategeko (Ikarita y’itangazamakuru itangwa na RMC), bakagishyira ahagaragara igihe cyose bageze aho amatora abera.
Muri ibi bihe by’amatora, cyane cyane ku munsi w’Itora, Itsinda ry’abanyamakuru bazatangaza amakuru y’uruhererekane ku matora azatambuka icyarimwe ku maradiyo 10 na Televiziyo ebyiri, no mu bitangazamakuru binyuranye byandika, babifashijwemo n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bo mu Rwanda (ARJ) n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro (PAX PRESS).
Emmanuel Habumuremyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ, asaba abanyamakuru gutekereza kure kurusha uko abandi batekereza. Agira ati “Abanyamakuru basabwa kutagira uwo baheza, basabwa kutirengagiza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu matora, uruhare rw’abafite ubumuga, urubyiruko n’ibindi.”
Akomeza asaba abanyamakuru gukora itangazamakuru ry’umwuga birinda gutangaza amakuru yateza ibibazo. Ati “abatangaza inkuru bakwiye guha uruhare rungana abakandida biyamamaza, bakwiye kwirinda kugira uruhande bafata, bakaba hagati, ntihagire uwo bashaka kubogamiraho kurusha abandi.”
Ikindi abanyamakuru basabwa ni ukwitwararika amahame y’itangazamakuru abagenga mu buzima busanzwe ariko cyane cyane by’umwihariko arebana n’ibihe by’amatora.
Albert Baudouin Twizeyimana, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa PAX PRESS (Umuryango Nyarwanda w’Abanyamakuru baharanira amahoro), asaba abanyamakuru kuzuzanya kuko bahuriye ku mwuga ariko kandi bakibuka ko hari indangagaciro na kirazira zibagenga badakwiye guteshukaho.
Agira ati “Kuzuzanya mu gutangaza amakuru ni ukubaka umwuga w’itangazamakuru. Iyo abanyamakuru bahuje imbaraga banashobora gutangaza inkuru imwe ihuriweho kuko bahuje imirongo. Abanyamakuru bagomba kwibuka ko bafite uruhare mu kwigisha abantu uko batora, ni yo mpamvu rero bagomba kuba bafite ubumenyi ku matora kugira ngo bamenye ibyo baha rubanda.”
Twizeyimana asaba abanyamakuru gukora inkuru ntawe bahutaza, bahungabanya cyangwa babangamira kandi bakarangwa no gutangazama amakuru adaca intege ababakurikira. Ati “Buri munyamakuru asabwa kugira umutimanama, bakibuka ko bafite inshingano nk’abenegihugu harimo gutora no kwigisha abaturage.”
Cleophas Barore, Umuyobozi wa RBA (Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru) akaba n’Umuyobozi wa RMC (Urwego rw’abanyamakuru bigenzura), avuga ko gutora ari ibanga ariko igikorwa cy’amatora abanyamakuru bemerewe kugikurikirana. Asaba Abanyamakuru kugira amakuru y’ibanze bitewe n’aho bashaka gukorera kuko hari ahasaba ibindi byangombwa.
Akomeza agira ati “Buri munyamakuru agomba kuba yarasomye amabwiriza ya Komisiyo y’igihugu y’amatora, akamenya ibyemewe n’ibibujijwe. Agomba kandi kumenya izindi nzego zose ziri kuri site y’itora kandi buri wese akitwaza ibimuranga.”
Hagendewe ku mahame y’umwuga w’Itangazamakuru Abanyamakuru basabwa kwitwararika mu bihe by’amatora, bakirinda kugaragaza uruhande ahagazemo birinda kwambara ibirango by’imitwe ya Politiki barimo n’ibindi bishobora gutuma abaturage batababona uko basanzwe.
Panorama













































































































































































