Alejandro Gainza Rodríguez na Nyirarukundo Claudette begukanye Umunsi wa mbere w’isiganwa ry’amagare “Kirehe Race 2025” waraye ubaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2025.
Abagabo n’abatarengeje imyaka 23 bakoze intera y’ibilometero 177, abagore n’abakobwa batarengeje imyaka 23 n’ingimbi bakora ibilometero 138 naho abangavu bakora ibilometero 72.
Nyuma yo kugera i Kirehe, abakinnyi bahazengurutse inshuro 10 mbere yo gusoza.
Umunya-Espagne, Alejandro Gainza Rodríguez, ukinira ikipe ya May Stars, wacikiye abo bari kumwe mu bilometero bitatu bya nyuma niwe wabasize ababana uwa mbere.
Yakoresheje amasaha ane, iminota 36 n’amasegonda 49, akurikirwa na Nsenginyuma Shemu (Java-InovoTec) yasize amasegonda 23 naho Tuyizere Etienne (Java-InovoTec) wabaye uwa gatatu nyuma yo gusigwa n’uwa mbere amasegonda 24.
Mu cyiciro cy’abagore, Nyirarukundo Claudette ukinira Team Amani yabaye uwa mbere yakoresheje amasaha atatu, iminota 44 n’amasegonda 37, akurikirwa na Ingabire Diane wabaye uwa kabiri na Ntakirutimana Martha wabaye uwa gatatu.
Niyogisubizo Eric ukinira Les Amis Sportifs, Ishimwe Brian wa Ndabaga CT na Ntirenganya Moïse wa Les Amis Sportifs nibo bahize abandi mu ngimbi.
Abangavu bo bayobowe na Masengesho Yvonne wa Ndabaga WCT, Akimana Donatha wa Ngarama WCT na Uwizeyimana Ancille wa Bugesera WCT bahize abandi.
Kuri iki Cyumweru ku munsi wa kabiri w’iri siganwa, rizazenguruka mu Karere ka Kirehe, aho abagabo (Men Elite & U23), ingimbi (Men Juniors) n’abagore (Women Elite & U23) bazahaguruka saa tatu ku biro by’Akarere ka Kirehe bafate umuhanda wa Rusumo ku Mupaka – Cyunuzi (aho Kirehe ihanira imbibi na Ngoma) – Ku biro by’Akarere ka Kirehe bazenguruke inshuro eshatu, hareshya n’ibilometero 69,5.
Icyiciro cy’abangavu (Women Juniors) bo bazazenguruka Nyakarambi inshuro umunani, intera yose ingana n’ibilometero 31,2 guhera saa tatu.
Mbere y’abo hazaba hakinwe isiganwa ry’abakoresha amagare ya matabaro (pneux ballons), bo barahaguruka saa mbiri bazenguruke inshuro eshanu i Nyakarambi hareshya n’ibilometero 19,5.
Iri siganwa ritegurwa ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) n’Akarere ka Kirehe riri gukinwa ku nshuro ya kane ndetse rizamara iminsi ibiri nk’uko byagenze mu mwaka ushize.












































































































































































