Kuva tariki 12, Ukwakira, 2025 Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, Lieutenant General Mamat O.A. Cham, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Yakiriwe na mugenzi uyobora ingabo z’u Rwanda General Gen Mubarakh Muganga.
Kuri uyu wa Mbere Lt Gen Mamat O.A. Cham yasuye Ikicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura aganira n’abandi bayobozi bakuru muri Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda bari bayobowe na Minisitiri Marizamunda.
Intego y’uruzinduko rwe ni ugushimangira ubufatanye bwa gisirikare buri hagati y’Ingabo za Gambia n’Ingabo z’u Rwanda.
Lt Gen Cham yagaragarijwe ishusho y’umutekano mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’uruhare rwarwo mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Afurika.
Mbere yo kwakirwa muri Minisiteri y’ingabo, yabanje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi muri Gasabo, yunamira Abatutsi bahashyinguye bazize Jenoside mu mwaka wa 1994.
Yasuye n’Ingoro ndangamurage y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Mbere yo kurangiza uruzinduko rwe, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia azasura ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo n’Ingabo z’u Rwanda.
Gambia ni igihugu kiri mu Burengerazuba bwa Afurika kiba igihugu gito kurusha ibindi biri ku gice cy’uyu mugabane cyumutse, kitari mu nyanja.
Ni igihugu kizengurutswe n’ikindi gihugu kimwe gusa ari cyo Senegal, izina Gambia rikaba rikomoka ku ruzi rwa Gambia rugihinguranyamo kabiri rukisuka mu nyanja ya Atlantique.
Gambia ikoresha Icyongereza mu gihe Senegal yo ikoresha Igifaransa.

Gambia izengurutswe na Senegal.












































































































































































