Abaturage ba Cuba bari mu kaga ko gusenyerwa cyangwa kwicwa n’inkubi abahanga bise Melissa ifite umuvuduko wa kilometero 100 ku isaha.
Waje ukurikiwe n’imvura nyinshi, abayobozi bagatangaza ko iri busige isenye byinshi.
Abaturage bahungishijwe biganjemo abageze mu zabukuru, abana n’abandi bafite ibyago byo kwicwa n’iki kiza kamere kurusha abandi.
Mu masaha ya kare kuri uyu wa Gatatu Minisitiri w’Intebe Andrew Holness yatangaje ko iki kiza gikomeye bityo ko abantu bakwiye gufata ingamba zo kwirinda uko bishoboka kose.
BBC yanditse ko iriya nkubi kandi irimo imvura n’inkuba, ibintu bishobora guhitana abandi bantu.
Ibigo mpuzamahanga bikora ubushakashatsi ku bumenyi bw’ikirere bivuga ko iyo nkubi iri bukomereze mu Birwa bya Bahamas na Bermuda.












































































































































































