Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda yabwiye abajyanama mu bya gisirikare muri za Ambasade zikorera mu Rwanda uko umutekano uhagaze mu gihugu no mu Karere.
Abo basirikare bita Defence Attachés bari bamusanze muri Minisiteri y’ingabo ku Kimihurura.
Mbere y’uko Marizamunda abaganiriza, babanje kwakirwa n’Umuyobozi mukuru ushinzwe ububanyi n’amahanga mu bya gisirikare muri MINADEF, Brig Gen Patrick Karuretwa.
Babwiwe imiterere y’umutekano mu gihugu no mu karere n’uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga amahoro mu bufatanye mpuzamahanga n’ubushingiye k’umubano hagati y’ibihugu byemeranyije kuri ubwo bufatanye.
Minisitiri w’ingabo yabashimiye uruhare rwabo mu gushimangira imikoranire na Minisiteri y’Ingabo,mu rwego rwo kubungabunga amahoro n’umutekano.
Brig. Gen Patrick Karuretwa we yabahaye ishusho irambuye ku miterere y’umutekano mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo muri rusange.
Yibukije ko ari ingenzi gukomeza ubufatanye, guhanahana amakuru no gukorana n’ibihugu by’incuti n’imiryango mpuzamahanga hagamijwe kwimakaza amahoro haba mu karere no ku rwego rw’isi.
Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda itumiza abo bayobozi muri za Ambasade ngo ibereke icyerekezo gihamye cy’ingabo z’u Rwanda mu guteza imbere dipolomasi ya gisirikare no gushimangira ubwumvikane n’abafatanyabikorwa mu bya gisirikare.
Abaje bahagarariye za Ambasade n’imiryango mpuzamahanga ni abantu 25 barimo uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubufaransa, Ubwongereza,Ubudage, Uburusiya, Ubushinwa, Ubuyapani, Israel, Ubwami bwa Jordan, Turkey, Suwede, Pologne, Angola, Ghana, Botswana, Koreya y’Epfo, Zimbabwe, Sudani, Kenya, Repubulika ya Tchèque, Tanzania, Namibia, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’Umuryango Mpuzamahanga utabara Imbabare (ICRC).













































































































































































