Nyuma yo kunganya na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona y’abagabo y’Icyiciro cya Mbere, abafana ba APR babwiye itangazamakuru ko hakenewe umutoza utuma bishima ntibatsindwe na Musanze ngo banganye na AS Kigali.
Kuri Kigali Pelé Stadium bahagaragarije akababaro, basaba ubuyobozi gusezerera umutoza.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Ugushyingo 2025 nibwo APR FC yanganyije na AS Kigali igitego 1-1, igitego yatsindiwe na Ruboneka Jean Bosco naho icya AS Kigali gitsindwa na Ndayishimiye Didier.
Nyuma rero, abo bafana babwiye itangazamakuru ko umutoza Taleb ari kubababaza, kuko adatuma bishima nyuma y’uko ikipe bakunda inganyije na AS Kigali.
Bati “Ntago wakwishima kandi rwose ikibazo ni umutoza. Yashyizemo Quattara akererewe akina iminota 15 kandi yagakinnye iminoya 50 cyangwa igice cya Kabiri kigitangira agahita ashyiramo Mamadou Sy.”
Abandi bati “Turifuza ko umutoza agenda bakazana undi mutoza. Nkatwe abafana ntitumushaka. Umutoza nagende twebwe turababaye.”
Muri iki gihe, APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 15 n’ibitego bitanu izigamye mu gihe Gasogi United yari ifite uwo mwanya yo iza gukina n’Amagaju FC kuri Stade Kamena i Huye, mu mukino uri bube saa cyenda z’amanywa.












































































































































































