Aho inyeshyamba za AFC/M23 zifatiye Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, u Burundi bwahise bitangaza ko bufunze umupaka wabwo n’iki gihugu, bubikora mu rwego rwo gukumira abashobora kubwinjirana.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo AFC/M23 yatangaje ko yageze muri Uvira kandi ihagera nta mirwano ibaye.
Uwo mujyi wafashwe mu buryo bworoshye kuko nta mirwano ikomeye yabayeho kuko n’ingabo z’u Burundi zari zariyambajwe ngo zifashe iya DRC zakuyemo akazo karenge.
Nyuma yo kuwufata, AFC/M23 yasabye abaturage ba Uvira bahungiye mu Burundi gutahuka iwabo.
Amakuru avuga ko ingabo za Congo zahunze imirwano zimwe muri zo zakomereje mu Burundi, abandi berekeza Swima, i Makobola ndetse n’i Baraka muri Teritwari ya Fizi muri DRC
Gen Byamungu Maheshe wa AFC/M23 yavuze ko nta kibazo bafitanye n’abaturage b’u Burundi, asaba abasirikare b’u Burundi baba bakiri mu misozi kwishyikiriza ubuyobozi bwa AFC.M23 bukabajyana iwabo.












































































































































































