Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Jimmy Gasore, asobanura impamvu abatwara ibinyabiziga ntibemere guhagarara igihe babisabwe na polisi bazahanwa bikomeye mu itegeko rishya ry’umuhanda.
Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Gasore yavuze ko ibihano bikarishye bigamije gutuma habaho kubahiriza amategeko no kurushaho gutuma umuhanda uba ahantu hatekanye.
Iri tegeko ryemeje ibihano bikakaye n’amande ndetse n’igifungo ku bantu banyuranyije n’amategeko, rikaba riherutse kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko ku wa Mbere tariki 05, Mutarama, 2026.
Ibyo byemezo biri mu ngingo ya 39 y’itegeko ryemejwe n’Abadepite 73, abandi babiri baryanze, naho rimwe ryabaye impfabusa n’Umudepite wahisemo kwifata.
Bigaragaza amafaranga y’amande ari hagati ya Frw 400,000 na Frw 700,000, ndetse n’igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’amezi ane ku bantu batubahiriza amabwiriza ya polisi yo guhagarara.
Minisitiri Gasore yavuze ko hari ibyaha bibiri bishya bijyanye n’iki kibazo.
Icya mbere ni uko hari umuntu ushobora kuba ashinjwa gutwara ikinyabiziga afite ibimenyetso by’uko ashobora kuba yafashe ibiyobyabwenge.
Ndetse hari n’uwanga gupimwa.
Muri iyo ngingo, yavuze ko umuntu utazemera gupimwa na polisi azahabwa ibihano biruta uwemeye gupimwa.
Minisitiri Gasore ati: “Niba wumva utazinywa ugomba kwemera gupimwa. Ariko niba ufite impamvu yo kutabyemera, uraba uri kwica amategeko, bikaba ari ukwihemukira rero.”
Yongeyeho ko icyaha cya kabiri ari ukwanga guhagarara igihe polisi ibisabye.
Kuri we, niba Polisi ikubuza gukomeza kugenda, ugomba guhagarara, kuko kutabyemera bishobora gutera impanuka kandi ibi bikunze kubaho.
Yavuze ko intego ari ugushyiraho uburyo abantu batagomba kwiruka cyangwa kwihisha.
Gasore yavuze kandi ko abashoferi batwaye ibiyobyabwenge cyangwa bakaba bafite ibindi byaha bashobora ari bo batemera guhagarara.












































































































































































